Urwego rw’inganda rwinjije 22% mu musaruro mbumbe w’Igihugu

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Mu mwaka wa 2024/2025, urwego rw’inganda rwinjije 22% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) bitewe n’uruhererekane rw’ibikorwa byagiye bizamuka muri urwo rwego, harimo nko kuba ibyoherezwa hanze na byo byarazamutseho 16% n’ibindi.

Nk’uko byagaragajwe na raporo ya 2024/2025 ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, urwego rw’ubucuruzi n’inganda rwarungutse cyane kandi habaho n’impindukas mu iterambere mu mwaka ushize.

Minisiteri yUbucuruzi n’Inganda mu mwaka w’Ingengo y’imari 2024/25, hatewe intambwe ishimishije yazanye impinduka mu bucuruzi n’iterambere ry’inganda.

Ubukungu bw’u Rwanda bugaragarira ku musaruro mbumbe n’ubwiyongere bugera kuri 6.3% n’inganda zitanga 22% by’umusaruro mbumbe.

Iterambere ry’ubucuruzi n’inganda ryihuse kubera kuzamura kwishyira hamwe kw’akarere, kunoza ibikorwa remezo byo kuzamura umusaruro no kohereza ibicuruzwa hanze. Gushiraho urufatiro rufatika mu nkingi eshanu zo gutwara ibicuruzwa biva mu mahanga, guhanga udushya n’ibindi.

Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 16% bijyana no kubona isoko. Ibyinshi byoherezwa mu Muryango w’Ubumwe bw’Abarabu UAE, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Bushinwa, u Bwongereza na Luxembourg. Hatanzwe ibyemezo 10 218 ku byoherezwa mu mahanga.

Inganda zagutseho 3%, ibyo zitunganya byiyongeraho 8% bikomotse ku kugabanya pulasitike, amabuye y’agaciro atari ubutare, ibyuma, imashini n’ibikoresho, kimwe n’ibiti, impapuro no gucapa.

Urwego rw’inganza ziciriritse, Minisiteri n’abafatanyabikorwa mu gushyigikira urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga, no gufasha imishinga mito n’iciriritse kugera ku kohereza ibicuruzwa hanze no kubona inguzanyo binyuze muri Banki y’Iterambere (BRD)

 Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’inzego ziyishamikiyeho bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga byahinduye itangwa rya serivisi binyuze muri serivisi z’urubuga Irembo, harimo nko kugabanya ubutaka bw’inganda (gucamo ibibanza), gusonerwa TVA, no gusonerwa ku biciro by’amashanyarazi.

Ingengo y’imishinga yo gucapa yagabanyutseho 72% kubera gukoresha sisitemu yo gukurikirana inyandiko no kuzicunga mu buryo bugezweho.

Mu korohereza ubucuruzi, hubatswe amasoko mpuzamipaka nka Rusizi II wafunguwe uzamura itangwa rya serivisi nziza ku mupaka wa Rusizi, bigabanya gutinda kwambukiranya by’umwihariko ku bagore bakora ubucuruzi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 21, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE