Ururimi rw’Igifaransa ruhagaze neza mu burezi bw’u Rwanda- REB

Ururimi rw’Igifaransa ni rumwe muri enye zemewe zikoreshwa mu Gihugu, rukaba ari ururimi rufite agaciro kandi rutera ishema abarwigisha.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023, Ishyirahamwe riharanira guteza imbere ururimi rw’igifaransa mu Rwanda OPF ryizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu w’Igifaransa, wabereye mu Karere ka Muhanga ku nsanganyamatsiko igira iti Dutewe ishema no kwigisha ururimi rw’Igifaransa’.
Murasira Gerard ushinzwe amahugurwa y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’ibanze REB, yavuze ko ururimi rw’Igifaransa ruhagaze neza.
Ati: “Ururimi rw’Igifaransa ruhagaze neza, ni ururimi rwigishwa mu mashuri yacu yose, integanyanyigisho irahari ku nzego zose, mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse abarimu turabafite bahagije kandi babyigiye”.
Yongeyeho ko kwiga Igifaransa bikorwa neza ndetse abantu bashobora kubona ibitabo by’Igifaransa byo gusoma, anabashishikariza no gusura urubuga rwa REB kuko na ho hariho ibitabo.

Perezida w’Ishyirahamwe riharamira guteza imbere ururimi rw’igifaransa mu Rwanda OPF, Nyinawumuntu Marie Goretti yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo guhesha agaciro abarimu b’Igifaransa.
Yagize ati: “Insanganyamatsiko iraha mwarimu izindi mbaraga, indi myumvire yo kumva ko hari izindi mbaraga, izindi nzego zimushyigikiye, bikamutera ishema, agakora neza kurushaho”.
Yagaragaje ibyiza by’Igofaransa kuko ari ururimi Mpuzamahanga, rukaba rwuguririra amarembo abantu mu itumanaho, mu myigire, mu mibereho ya buri munsi.
Intego ku banyeshuri ni uko Igifaransa ari ururimi rukoreshwa ku rwego Mpuzamahanga, igikoresho mu gushyikirana, urufungura amarembo.
Ati: “Nk’uko mubizi ni uguha amahirwe urubyiruko kubasha kuvugana n’abantu batandukanye ku Isi. Rubyiruko mugire intego yo kumenya Igifaransa cyane ko ari rumwe mu ndimi zemewe zikoreshwa mu Rwanda”.

Yashishikarije abantu kugira umuco wo kwiga, gusoma kuko ururimi ni igikoresho buri wese akenera ahantu hose.
Ikindi ni uko kuvuga Igifaransa, ari mu gihugu no hanze biba ari uguha agaciro uri rurimi ndetse bishingiye cyane ku kuba u Rwanda ari umunyamuryango w’Umunyango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa OIF.
Yashishikarije abanyeshuri hutinyuka bakiga neza urwo rurimi kuko ruzabagirira akamaro cyane. Ati: “Igifaransa mwigitinya, mugihe agaciro mucyige mushyizeho umwete kizabagirira akamaro”.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe harimo kuba hari ibyemezo bisabwa, ugasanga ntabyo abantu bafite, bityo hakaba hagiye gukorwa ubuvugizi, kugira ngo abantu bashakisha izo seritifika ku buryo bitabangamira nk’ababona buruse, ariko ugasanga icyo cyemezo cy’urwo rurimi ntacyo.
Umuryango nyarwanda uharanira guteza imberere ururimi rw’Igifaransa, muri buri Karere kuko ubu hari umwarimu w’Igifaransa
Umurezi wari uhagarariye Akarere ka Burera yavuze ko bafite club ikora amakinamico muri utwo rurimi, hagamijwe kuruteza imbere
Muhanga Gasirabo Josiane yavuze ko bafite intego yo kongerera ubushobozi abarimu no gukundisha abanyeshuri gusoma no kugana isomero.
Umunyeshuri wiga mu Ishuri ryisumbuye Gahogo Adventiste Academy Sadiki Dieu-Aime yavuze ko Igifaransa bakiga nk’isomo, abona amasaha ari make, yongerewe byabafasha kumenya Igifaransa.
Yagize ati: “Igifaransa kukimenya ni byiza, gifungurira amarembo ukizi. Amasomo yacyo aracyari make, dusaba ko bakongera ireme ry’Igifaransa, bakongera amasaha kigwa kuko ubu ntikirenza amasaha 3 mu Cyumweru”.
Mu Rwanda indimi zemewe gukoresha ni Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswayire.




indushyi says:
Ugushyingo 24, 2023 at 1:18 pmariko mwagiye mureka kubeshya igihugu kuko igifransa mwakiranduranye umujinya ahagana muri 2008 ngo mucanye umubano nubufaransa none ubu aho ngo mwogeye kubaira neza ngo mwiyemeje kurugarura mukiyibagiza ogusenya byihuta ario kuakabikaba bigorana nkubu ikigo nigishaho turi bakeya kadi natwe turashaje nimureke kwiyemera kkuko mwataye igihekandi kuzaigarura ni ibibazo taizabafar igihe pe
Noelle says:
Ukuboza 23, 2023 at 11:06 pmIbi bintu nibyiza cyane, mukomereze aho.