Urukumbuzi rwatumye Igihozo Sylivia yandikira indirimbo umukunzi we

Urukumbuzi rwatumye umuhanzi akaba n’umusizi Igihozo Sylivia yandikira umukunzi we indirimbo yise urukundo.
Birasanzwe ko mu rukundo abenshi bakunda kugira agatotsi mu mubano wabo, bitewe no kutabaha umwanya uhagije, ariko ugasanga ibisobanuro bakunze gutanga ari akazi kaba kabaheranye.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho nshya Igihozo yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ashingiye ku nkuru ye y’impamo y’urukundo yari afitanye n’umusore bakundanaga icyo gihe, akumva ko ubutumwa bwafasha n’abandi bose bazayumva.
Yagize ati: “Ni inkuru yanjye y’impamo, nari ndi mu bihe by’urukundo, hari aho namubwiraga ngo kugukunda ndagukunda, kugukumbura ni yo ndwara intera kuremba, nashakaga kumubwira ko hari igihe umuntu aba ari mu kazi kenshi, mu masomo cyangwa ibindi ntaboneke ngo abonekere ku gihe.”
Akomeza agira ati: “Ubwo rero nakoze iriya ndirimbo mu buryo bwo kumumenyesha ko mukumbuye kandi cyane, kandi kuba umuntu amukumbura akamubura ari yo ndwara yonyine yantera kuremba.”
Igihozo avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nubwo bwari bushingiye ku nkuru ye bwite, ariko yabugeneye abantu bakundana kugira ngo ibafashe kurushaho kubungabunga umubano wabo.
Yagize ati: “Nayigeneye abantu bakundana kubera ko hari igihe umuntu ashobora kwicara akumva akumbuye umuntu yaba ari hafi cyangwa kure, bituma nyikora numva ko ubutumwa buyirimo bugomba guhwitura abakumbuwe bakagira icyo bakora.”
Akomeza avuga ko umuntu wakumbuwe akwiye kureba niba hatari icyo yirengagije bityo akaba yabikosora kuko hari umuntu ku ruhande wishima akanababara kubera we.
Uretse Urukundo Igihozo Sylivie afite n’izindi ndirimbo zirimo Umunyarwandakazi, Nyamibwa, Tora Kagame Paul yagarukaga ku bigwi bya Perezida Kagame, Urukundo ari nayo aherutse gushyira ahagaragara.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’Imvaho Nshya Igihozo Sylivia yavuze ko ari n’umusizi kuko yandika ibisigo, kandi atiteguye kwigaragaza nk’umuririmbyi cyangwa umusizi gusa, kuko byose abikora kandi abikunda ari nawo mwihariko we.
Claude says:
Ukwakira 19, 2024 at 10:26 pmUyu mukobwa ni umuhanga cyane nasitare amano turamukunda