Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Iyamuremye uzwi nka ‘Nzinga’ imyaka 20

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Iyamuremye Jean Claude bahimba Nzinga igifungo cy’imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro.

Iyamuremye yoherejwe n’u Buholandi mu 2016, kugira ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo gufatirwa mu Buholandi mu 2013.

Ubwo yoherezwaga mu Rwanda, mu kuburana, yabwiye urukiko ko atashoboraga kugira ubushake bwo kwica Abatutsi kandi na nyina ari Umututsi.

Mbere y’uko uru rubanza rupfundikirwa, urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo rwahaye umwanya Iyamuremye ngo avuge ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Mu 2021, Iyamuremye yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, aza kujurira.

Uyu wagejejwe mu Rwanda mu 2016, ashinjwa uruhare mu bikorwa byo kwica abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, ETO-Kicukiro, Centre de Santé ya Kicukiro n’i Gahanga muri Kigali, ibyaha we atigeze yemera.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE