Urukiko rw’u Buholandi rwanze kohereza Maj. Karangwa mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, ni bwo Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj .Pierre Claver Karangwa, ukurikiranyweho uruhare yagize mu iyicwa ry’Abatutsi basaga 30,000 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rw’i La Haye mu Buholadi rwanzuye ko Maj Pierre-Claver Karangwa w’imyaka 66 y’amavuko adashobora koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda rushingiye ku kuba iburanishwa rye ngo rishobora kwivangamo impamvu za Politiki nk’uko byagaragajwe mu mbogamizi n’abamwunganira.

Maj. Karangwa ni umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka FDU-Inkingi ryavuzwe kenshi mu bikorwa byo gutegura imigambi mibisha ku Rwanda, rikaba rigizwe n’abiganjemo abahoze muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye ubutabera mu bihugu bitandukanye.

Aba mu Buholandi kuva mu mwaka wa 1998, akaba yaratawe muri yombi na Polisi y’Igihugu cy’u Buholandi ku wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2022 ahitwa Ermelo, hagendewe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe na Leta y’u Rwanda mu gihe gisaga imyaka 10 ishize kubera uruhare akurikiranyweho kuba yaragize mu bwicanyi bwabereye mu Bibungo bya Mukinga no kuri Kiliziya Gatulika ya Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

Mu mwaka wa 1994, Maj Karangwa yari Umusirikare Mukuru [ofisiye] muri Jandarumori (Gendarmerie), bikaba bivugwa ko uretse ku Mugina yanagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ubwo Abatutsi bashakishaga ubuhungiro, ababarirwa mu bihumbi 30,000 bahungiye muri Paruwasi ya Mugina. Icyo gihe uwari Burugumesitiri wa Komini Mugina wagerageje kubacungira umutekano yishwe n’Interahamwe maze abasirikare, Abajandarume n’izo Nterahamwe babona urwaho rwo kubarimbura.

Ubwicanyi ndengakamere bwabaye hagati ya taliki ya 21 na 26 Mata 1994, ahishwe Abatutsi batagira ingano, abenshi bakaba barishwe ku ya 25 Mata nk’uko abaharokokeye bavuga ko uwo munsi bawise  “imperuka y’Abatutsi.” Abasivili basaga 30,000 ni bo bivugwa ko biciwe kuri Paruwasi ya Mugina ari na ho hubatse Urwibutso rwa Jenoside rwa Mugina.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Maj. Karangwa, ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe ku Mugina, ndetse ko ari na we wagemuriye Interahamwe n’Abajandarume intwaro bifashishije bica Abatutsi.

Afatanyije n’Interahamwe bafashe zimwe mu mpunzi z’Abatutsi zigera kuri 80 bari bagerageje gutoroka ubwicanyi bwo muri Kiliziya, maze bajya kubatwikira mu nzu yari hafi aho, bivugwa kandi ko ari na we wazanye lisansi yo gushumikisha iyo nzu nk’uko bivugwa n’umutangabuhamya wabyiboneye.

Bivugwa ko Maj. Karangwa yagiye ayobora inama zitandukanye zisaba gutera Abatutsi aho bari hose bakicwa, akaba anashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Mugina. Abari Abofisiye muri Jandarumori, bari mu bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi.

Maj Karangwa yabonye ubuhungiro mu Buholandi mu mwaka wa 1999 ndetse yemerewe ubwenegihugu mu 2002, ariko kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi rwamwambuye ubwenegihugu mu 2013.

Maj Karangwa yaburanye imyaka icyenda yose agerageza kuvuguruza icyo cyemezo ariko biba iby’ubusa, kuko umunsi yatsinzweho bwa nyuma ari na wo munsi yafashwe akanafungwa, ari na yo mpamvu Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwo bwemeza ko nta yindi mpungenge yahagarika kuba yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Ibyo koherezwa mu Rwanda byahinduye isura mu iburanisha rimaze ibyumweru bitatu bishize, aho umwunganizi wa Maj Karangwa witwa Barbara van Straaten yavugaga ko umukiliya we nta mahirwe na mba afite yo kubo yabona ubutabera busesuye bitewe n’uko ngo ari umunyepolitiki akaba n’umurwanashyaka ukomeye wa FDU-Inkingi, ishyaka rikorera mu mahanga rirwanya Leta.

Icyo cyemezo kandi bivugwa ko cyahumekewemo n’uwitiya impuguke ku Rwanda Filip Reyntjes, udahwema kurwanya Umuryango FPR Inkotanyi kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi adasize Guverinoma y’u Rwanda yahinduye amateka y’Igihugu cyari cyaramunzwe n’amacakubiri muri Leta yiyumvagamo.

Urukiko ruvuga ko bwasanze hari ibisobanuro byumvikana ku rwikekwe rwagejejwe mu rukiko, cyane cyane ku birebana “n’ubwigenge bw’ubutabera bw’u Rwanda mu kuburanisha abatavuga rumwe na Leta.” Aho ngo rwashingiye kuri raporo z’imiryango mpuzamahanga zishinja u Rwanda kurenganya abatavuga rumwe na Leta, kubashimuta n’ibindi.

Impuguke mu butabera bw’u Rwanda zivuga ko urwo ari urwitwazo rufite izindi mpamvu zihishe inyuma, kuko hari imanza nyinshi zaburanishirijwe mu Rwanda n’izikiri mu nkiko aho ubutabera busesuye butangirwa, u Buholandi bukaba buri mu bihugu bisanzwe bikorana neza n’u Rwanda mu rwego rw’ubutabera.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 10, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE