Uruhare rw’ibigo bya Leta mu itegurwa rya Jenoside

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bigo bya Leta.

Yabigarutseho mu kiganiro cyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri, aho agaragaza uruhare rw’ibigo bya Leta mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1990-1994.

Asobanura ko itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryabereye mu nzego zose z’u Rwanda.

Inzego za Leta zikomeye zakoreshejwe mu iyicarubozo ry’Abatutsi, gutotezwa no kubuzwa uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Gutera inkunga Jenoside kandi akenshi wasangaga imyitozo y’abicanyi ku butaka bw’imishinga y’abahinzi, mu mirima y’icyayi, Ibigo bya Kaminuza, inganda nini nka Bralirwa, Cimerwa, Ocir Thé, Ocir Café, Taba Rwanda, Electrogaz n’ahandi henshi.

Harimo amabanki nka BNR, BK, BCR, BACAR, BRD n’andi ndetse na Sosiyete z’ubwishingizi cyane cyane Sonarwa n’ahandi.

Minisitiri Dr Bizimana yakomoje kuri bimwe mu byaranze gukura k’umugambi wa Jenoside kuva mu Ukwakira 1990 mu bigo bya Leta byo mu Rwanda.

Mu 1991 muri Zaïre ari yo Repubulika Iharanira Demokarasi y’ubungubu hasinywe amasezerano y’ahitwa Nsere hagati ya FPR Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda.

Imwe mu ngingo z’ayo masezerano yateganyaga ko imfungwa zose zatawe muri yombi nyuma y’intambara ya FPR Inkotanyi yo kubohoza igihugu yasabaga ko zirekurwa kandi hakabaho guhererekanya imfungwa z’intambara hagati ya FPR na Guverinoma.

Abari bafunze bazira kubeshyerwa ko ari ibyitso by’Inkotanyi bagombaga kurekurwa bagasubizwa uburenganzira bwabo bw’ibanze harimo no gusubizwa mu myanya y’akazi bari bafite mbere yo gufungwa.

Ibigo bimwe bya Leta byashyize mu bikorwa iyi ngingo ariko ibindi ntibyayubahiriza.

Hari ibigo bimwe byabaye ngombwa ko abantu barenganyijwe bagafungwa nyuma bagasubizwa mu kazi, byakozwe ari uko imiryango mpuzamahanga isabye ubwayo Perezida Habyarimana kubasubiza uburenganzira bwabo mu gihe Guverinoma yari yaranze kubasubizamo.

Bimwe mu bigo byanze gusubiza abakozi babyo mu kazi b’Abatutsi bari barafungiwe ubusa.

Ku ikubitiro Ikigo cya Orinfor cyari cyaranze gusubiza mu kazi abakozi Icumi barimo uwitwa Jean Paul Kamananga, Prudence Kandama, Assumpta Karangwa, Viollette Murorunkwere, Jean Nturo, Thérèse Nyirantagorama, Callixte Ruhigira, Andrée Sebanani, Clodette Umutanguha na Angelique Umutoni.

Ikigo cya Electrogaz cyanze gusubiza mu kazi abakozi Bane; Noheli Bunani, Bertin Muhizi, Edouard Murenzi na Déogratias Twagirimana.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yanze gusubizamo abakozi batandatu, mu gihe Ikigo cya ONAPO cyari Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abaturage, cyo cyirukanye abagore babiri barimo Sophie Ntabakunzi na Jeanne d’Arc Mukansanga kubera ko ngo abagabo babo bari barafunzwe babeshyerwa ko ari ibyitso by’Inkotanyi.

Abandi bakozi ba Onapo bakoreraga ku Gisenyi na bo bangiwe gusubizwa mu kazi.

Ati “Uyu mugambi wa Jenoside wari warateguwe cyane kandi abayiteguye bari barabonye ko no kuwukwirakwiza muri za Perefegitura z’Amajyepfo bikwiye kubera ko babonaga ko ngo hatari intagomdwa z’Abahutu zihagije cyane cyane muri Butare, Cyangugu na Gikongoro bakavuga ko bizabagora kubera ko ngo izo Perefegitura zari ziganjemo abayoboke ba PSD na MDR”.

Perefegitura ya Butare na Gikongoro zari igicumbi gikomeye cy’ishyaka rya PSD kubera ko Félicien Gatabazi na Fredric Nzamurambaho bashinze iryo shyaka ari ho bakomokaga kandi bakunzwe n’abaturage baho.

MDR na yo yari ifite abayoboke benshi mu batuye muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare bakabyiyumvamo bya hafi mu mateka kurusha ishyaka rya MRND ryafatwaga nk’ishyaka ry’Abakiga.

Hiyongeraho kuba hari abantu bo muri Butare na Gikongoro bakomeye abaturage bari bafitiye icyizere nka Prof Roumia wari waravuye muri MRND kubera ko yarishinjaga irondabwoko n’irondakarere.

Ku Gikongoro hari abayoboke benshi b’ishyaka rya MDR kuruta abari muri MRND kuko umwe mu bayoboke babo Emmanuel Gapyisi yakomokaga ku Gikongoro.

Hiyongeraho kuba Perefe Yosefu Habiyambere wayoboraga Perefegitura ya Gikongoro icyo gihe, yari umunyagitugu ukomoka ku Gisenyi wari warayoboye ibiro bikuru by’iperereza.

Akomeza avuga ati: “Izi mpamvu zose zatumye abaturage ba Butare na Gikongoro batayoboka bihagije ishyaka rya MRND na CDR ari yo mpamvu ihuriro rya MRND na CDR ryashyizeho gahunda yo kohereza abayoboke b’interahamwe muri ako gace kugira ngo babategure gukora Jenoside, bakahohereza abayobozi bayoboye inzego bakomoka muri Gisenyi, Ruhengeri na Byumba bakomeye muri iryo shyaka rya MRND”.

Ubutegetsi bwabanje gushyira mu nzego zose za Leta abarwanashyaka bakuru n’abayoboke bayo ba MRND bakomoka Gisenyi na Ruhengeri ndetse n’aba CDR.

Abo bayobozi bahise baha akazi Interahamwe mu bigo bya Leta bayoboraga.

Interahamwe kandi zigahabwa imyitozo ya gisirikare muri ibyo bigo.

Dr Bizimana avuga ati “Guha iyi myanya y’ubuyobozi abayoboke ba MRND na CDR byari mu nshingano za Nzirorera Yozefu igihe yari Minisitiri w’Inganda, Ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukorikori”.

Yifatanyije n’abategetsi bakuru bo mu kazu kayoborwaga na Perezida Habyarimana bafatanya cyane cyane na Michel Bagaragaza wakomokaga ku Gisenyi akaba yari umuyobozi mukuru wa Ocir Thé.

Foto: Internet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE