Urugo rukomezwa n’ibitekerezo by’abarwubatse

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Musenyeri Ntihinyurwa Thadée uri mu kiruhuko cy’izabukuru atangaza ko urugo rwubakwa n’ibitekerezo by’abashakanye kandi bakajya inama.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko umugabo n’umugore bubatse bakaba baragize amahirwe yo kubyara bakabona n’abana bagombye kubana neza.

Yagize ati: “Urugo kugira ngo rukomere, rukomezwa n’ibitekerezo by’abarwubatse, bakaganira, bakajya inama, bakuzuza imigambi bakayikurikira, noneho na ba bana babo bakajya babona ko Papa akora, ko Mama akora, ko ibyo bakora babibasangiza, abana bakamenyera kuguma ahongaho i Muhira, bakajya batarabuka bajya hirya no hino bahawe uruhushya n’ababyeyi atari ukwishora gusa.”

Bakiri bato bajyaga babwirwa ko niba hari inzara umugabo agenda akajya guhaha ariko agatebuka, akaramira abasigaye, akazana amahaho bagasangira.

Musenyeri Ntihinyurwa avuga ko muri iki gihe byahindutse kuko umugabo ashobora kugenda akamara amezi abiri atabonana n’umuryango we.

Ahashimangira ko ibyo byatuma bidashobora kunoza imibanire y’abashakanye, abana babo ndetse n’abaturanyi bashobora kwibaza aho nyiri urugo yagiye.

Agira ati: “Uba urushenye mu by’ukuri. Ubwo se urwo rugo uba uzi icyo barariye, uzi uko biriwe, niba barwaye urabizi ngo ubatabare ubavuze.

Uko kutabonana bituma mutaganira. Umuntu wubatse urugo ntaganire n’abarurimo, yarwubaka ate?

Imiryango rero izubakwa n’uko abantu bakundana, baganira, bajya inama, naho umuntu mutabana se wamenya ariho, ariho ate?”

Mu 2022 Abapadiri b’Aba-Yezuwiti ku bufatanye n’Umuryango ‘Nyina w’Umuntu Organization’,bakoze ubushakashatsi bwerekana ko ihohoterwa ribabaza umutima ryiganje ku kigero cya 79%, iribabaza umubiri ryihariye 73% naho irishingiye ku mitungo rikagira 56% mu gihe irishingiye ku gitsina ari 48%.

Mu 2007, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango, imyumvire, imitekerereze y’abanyarwanda ku ihohoterwa ndetse na serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Center.

Bwagaragaje ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Musenyeri Ntihinyurwa Thadée uri mu kiruhuko cy’izabukuru asanga urugo rukomezwa n’abashakanye
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE