Abakozi ba Kicukiro bize kubyaza umusaruro hegitari 720 z’i Masaka (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, itsinda ry’abagera kuri 20 bo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bayobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Mutsinzi Antoine, bagiriye urugendoshuri mu Karere ka Nyagatare bagiye kwiga uko babyaza umusaruro hagitari hegitari 720 z’igishanga.

Itsinda ryaturutse mu Karere ka Kicukiro ryari rigizwe n’abakozi b’Akarere bashinzwe ubuhinzi, abikorera bo mu Murenge wa Masaka bafite ubutaka bukora ku gishanga cy’Akagera bose bayobowe n’Ubuyobozi Nshingwabikorwa bwa Kicukiro.

Ni uru rugendo rwari rugamije kwigira ku bimaze kugerwaho n’umushinga “Gabiro Agribusiness Hub” bityo bikazatuma abaturage b’Akarere ka Kicukiro bungukira ubumenyi muri gahunda yo kubyaza umusaruro hegitari 720 zikora ku mugezi w’Akagera mu Murenge wa Masaka.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye nuko nyuma yo kugaragarizwa uko umushinga wa “Gabiro Agribusiness Hub” wavutse, aho ugeze ndetse n’inyungu witezweho mu gihe kiri imbere, itsinda ry’Akarere ka Kicukiro ryasanze bishoboka cyane ko ubutaka buri mu Murenge wa Masaka bungana na Hegitari 720 bwahuzwa kandi bukabyara umusaruro.

Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, ukorerwaho ubuhinzi bugezweho, hashyizweho uburyo bwo kuhira bityo abahinzi ntibongere kugira impungenge z’imihindagurikire y’ibihe by’imvura n’izuba.

Basanze kandi imiterere y’ubutaka bwa Masaka, ishobora gukorerwaho ubworozi butanga umusaruro uhagije nk’uko bimeze muri uyu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE