Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rwibutse abahoze ari abakozi barwo bishwe muri Jenoside

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruherereye mu Murenge wa Muhanda habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyaranzwe no kunamira inzirakarengane zakoraga muri urwo ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ku wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2024.

Ubuhamya bwatanzwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukandori Beatrice yagarutse ku buzima bugoye Abatutsi banyuzemo mu bihe bitandukanye kugeza mu gihe cy’icuraburindi haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Abatutsi baratotejwe, bimwa amahirwe yo kwiga kandi batabuze ubwenge, hari abafunzwe ngo ni ibyitso by’Inkotanyi.
Mu ishuri wasangaga duhagurutswa turobanuwe kuko twari Abatutsi noneho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwo Umututsi yahigishwaga uruhindu, yishwe urw’agashinyaguro nta cyizere cyo kubaho twari dufite.”

Yongeyeho ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Ndashima Ubuyobozi bwiza n’Inkotanyi zabarokoye.

Ati: “Turashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu buzirikana imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nfetse n’ngabo z’Inkotanyi zatumye turokoka ubu tukaba tugeze aheza twiyubaka.”

Haremewe imiryango 2 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa inka.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Kabaya na Muhanda n’abaturage b’umurenge wa Muhanda.

Ubutumwa bw’uhagarariye IBUKA mu karere Bwana Ntagisanimana Jean Claude bwagarutse ku gushimira Ubuyobozi bwiza budahwema kwita ku mibereho y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: ” Abarokotse Jenoside Turashimira Ubuyobozi bwiza nutwitwajo, bukatuba hafi. Nkotanyi, muri igisobanuro cy’ubuzima.”

Yagarutse ku mbogamizi abarokotse Jenoside nagihura na zo harimo kuba imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zitarangizwa ngo abarokotse bishyurwe imitungo yabo yangijwe, amacumbi amwe n’amwe akeneye husanwa n’ibindi.

Ijambo ry’ikaze rya DG w’uruganda rwa Rubaya  Bwana Mukiza Emille yihanganishije imiryango yari ifite ababo bakoreraga urwo ruganda, abizeza ko uruganda ruzakomeza kubaba hafi.

Ubutumwa bw’Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjaminebwibanze ku gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anamaganirabkure abagigite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Mbaje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mbashimira intambwe mukomeje gutera mwiyubaka ntimuheranwe n’agahinda ahubwo mugatanga umusanzu wanyu mu iterambere.

Turamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batanga.”

Muri icyo gikorwa hanaremewe imiryango 2 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buri muryango wahawe inka.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE