Uruganda rwa gazi yo guteka mu Rwanda rurakusanyirizwa ubushobozi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko umushinga wo gutunganyiriza gazi yo guteka mu Rwanda ugikomeje, aho Leta y’u Rwanda ikomeje kuganira n’abashoramari na bo barimo gukusanya ingengo y’imari igomba gukoreshwa ngo rwuzure.

Biteganywa ko urwo ruganda ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga 530 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 698 z’amafaranga y’u Rwanda, rushobora kuzaba rugeze ku rwego rushimishije mu gihe kitarenze mu myaka itatu iri imbere.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Mugiraneza Jean Bosco, yavuze ko uyu mushinga ugihari kandi ibiganiro byo kuwushyira mu bikorwa bikomeje nubwo harimo icyuho cy’ubushobozi bugishakishwa.

Yagize ati: “Umushinga wo uracyahari ndumva byose byamaze kumvikanwaho hagati ya Leta n’umushoramari, igisigaye ubungubu ku mushoramari ni ugushakisha iryo shoramari rye, ariko imyiteguro yaratangiye ku buryo umushinga uracyakomeje kandi twumva ko mu myaka ibiri, itatu, uwo mushinga uzaba umaze gufata ikigero gishimishije.”

Uru ruganda ruzubakwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu rwitezweho kujya rutunganya nibura metero kibe 990 000 za gazi ku munsi (40 MMSCFD), aho 35% kugeza kuri 40% by’ingano izajya itunganywa izifashishwa nka gazi yo gutekesha.

Ni mu gihe ikindi gice kizajya cyifashishwa mu bindi bikorwa birimo inganda no gutwara ibinyabiziga bisimbura lisansi.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr Édouard Ngirente muri Kanama 2022.

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko bitarenze muri uyu mwaka wa 2024 mu Rwanda hazaba hakenewe toni za gazi yo gutekesha zisaga 240 000 zivuye kuri toni 10 000 zakenerwaga mu 2017.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka 25 n’Ikigo Gasmeth Energy Ltd yo gucukura no gutunganya gazi metani (Gas Methane) ikavamo gazi ishobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi mu mushinga ugamije no kubungabunga ibidukikije no kugabanya umutwaro wa gazi isanzwe itumizwa mu mahanga.

Ni umushinga witezweho guhanga imirimo 1000 kandi 80% by’abazayikora bakaba ari Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko mu myaka mu myaka mike iri imbere, mu Rwanda hazaba hakoreshwa gazi yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu kuko urwo ruganda ruzaba rwamaze kubaka ubushobozi bwo gucukura gazi methane rukayibyazamo gazi yo gutekesha, iyo gukoresha mu binyabiziga no mu nganda.

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko uru ruganda nirwuzura, Abaturarwanda bazatangira gukoresha gazi ikorewe mu Rwanda, bikazihutisha gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose ndetse binagire uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.

By’umwihariko uyu mushinga uzagirira akamaro abaturage ba Karongi ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, kuko bazabasha gukoresha gazi yacukuwe mu gihugu imbere.

Iyo gazi kandi izanifashishwa mu nganda, mu mashuri no mu bigo bya Leta bizaba bikeneye gukoresha gazi mu gutekera abakozi cyangwa abanyeshuri.

Uyu mushinga witezweho kugabanya ibiciro bya gazi bihora bizamuka kubera ko u Rwanda rusanzwe rutumiza gazi rukeneye mu mahanga, ndetse ni inkuru nziza kuko iyo gazi izagira uruhare rukomeye mu kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku mashyamba mu kurengera ibidukikije.

Ikirenzeho ni uko mu gucukura iyo gazi itandukanywa n’amazi bizagabanya ibyago byagaragajwe n’ubushakashatsi ko ishobora gusandara ikangiza Akarere k’Ibiyaga Bigari kose bitewe n’uko ituranye n’ibirunga bikiruka kugeza n’ubu.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ko uru ruganda ruzatunganya nitangira gukoreshwa, u Rwanda rutazongera kugira ibibazo byo kuyitumiza hanze biruhenze.

Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza kubona abandi bashoramari binjira mu mishinga yimakaza iterambere ry’ingufu zitangiza ibidukikije ari na yo mpamvu yashyizeho amahirwe anyuranye ku bifuza gushoramo amafaranga yabo mu kubyaza umusaruro ingufu zisubira.

Biteganyijwe ko Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu izaba igisubizo kirambye cy’ihindagurika ry’ibiciro rya hato na hato.

Hagati aho ubushakashatsi bwagaragaje ko ikiyaga cya Kivu gifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 700 z’ingufu, aho u Rwanda ruzakoresha Megawatt 350 izindi zigakoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Izi Megawatt zifite ubushobozi bwo kuba zatanga amashanyarazi n’ingufu zo gutekesha mu gihe kigera ku myaka 55.

Kuri ubu u Rwanda rufite imishinga ibiri ikomeye yo kubyaza ingufu z’amashanyarazi muri Gazi Methane, kandi zatangiye gutanga umusaruro ufatika mu bijyanye n’amashanyarazi, bityo hakaba hari icyizere gifatika ko n’uruganda rutunganya gazi yo gutekesha ruzatanga umusaruro ufatika.

Nyuma y’amasezerano y’imyaka 25 u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) rwasinyanye amasezerano n’Ikigo Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK ltd) yo gucukura Megawatt (MW) 56 z’ingufu za Gazi Metane (Gaz Methane) mu Kiyaga cya Kivu, kuri ubu u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’izo ngufu kigizwe na MW 15.

Byitezwe ko izo ngufu ziziyongera ku zindi MW 26 zikomeje gukoreshwa ku muyoboro mugari w’Igihugu zacukuwe n’Ikigo Contour Global na cyo cyiyemeje kuzongera zikagera kuri MW100 mu cyiciro cya kabiri.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE