Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwongerwe ubushobozi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Gorilla Feed ni uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kuri ubu rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiryo by’amatungo nibura Toni 15 mu isaha, ruvuye kuri Toni 5 rwakoraga mu isaha.

Kivuye Janvier, Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Feed, asobanura ko mbere bari bafite imashini nto yakoraga Toni 5 mu isaha.

Agira ati: “Nta bushobozi twari dufite bituma twiyambaza Enabel batwongerera ubushobozi. Ubu dufite imashini ikora imvange y’ibiryo by’amatungo bigizwe n’ibigori, soya, ingano n’ibihwagari Toni 15 mu isaha.”

Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere, Enabel, cyateye inkunga Gorilla Feed ya Amayero 600,000 (Hafi miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda).

Iyi nkunga Kivuye avuga ko yafashije uruganda kongera ububiko bw’ibyo uruganda rukoramo ibiryo by’amatungo ndetse n’aho bibikwa.

Hubatswe ibigega bibiri byose hamwe bifite ubushobozi bwo guhunika Toni 3000.

70% by’ibigori na soya uruganda rutunganya, biva mu Rwanda.

Umwaka ushize Gorilla Feed yakoranaga n’amakoperative 75 azigemurira ibigori na soya, mu gihe kugeza ubu zisaga 100.

Kivuye agira ati: “Aborozi bariyongereye ku buryo iyi mashini izadufasha kudasubiza inyuma abakiriya.”

Asobanura ko hari ubwo umukiriya yazaga yizeye gutwara ibiro 500 by’ibiryo by’amatungo ugasanga atwaye nk’ibiro 200 ibyo bikamudindiza kubera urugendo yabaga yakoze.

Aha niho ubuyobozi bw’uruganda rwa Gorilla Feed buhera buvuga ko Enabel yabufashije gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ibiryo by’amatungo uruganda rwakoraga.

Uruganda rufite ikoranabuhanga rukoresha mu gufata neza umusaruro.

Bukomeza buvuga buti: “Turatekanye kubera inkunga ya Enabel, iyo tutayibona twari kuba ducumbagira.”

Kongera ubushobozi bw’uruganda byatumye hongerwa umubare w’abakozi, aho bavuye kuri 60 ubu bakaba bageze ku 140.

Ikiro cy’ibiryo by’amatungo mu ruganda rwa Gorilla Feed kibarirwa hagati 550 Frw na 580Frw ku kilo.

Kivuye Janvier, Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Feed agaragaza ko inkunga ya Enabel yatumye uruganda rwongera ubushobozi rw’ibyo rukora
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE