Urufaya rw’amasasu hagati ya Isiraheli n’umutwe Hezbollah

Kuri iki Cyumweru Isiraheli na Hezbollah barasanye ibisasu bya rokete aho indege z’intambara za Isiraheli zagabye igitero gikomeye ndetse na Hezbollah imisha bya roketi bigera ku 105 mu kirere cya Israel bigamije gusenya inyubako za gisirikare nubwo zakumiriwe n’ubwirinzi bw’iki gihugu.
Ibitero bya Hezbollah byibasiye amajyaruguru ya Isiraheli mu gihe yo yatangaje ko ejo ku wa gatandatu ibirokete byayo 290 byarashwe ahari rokete za Hezbollah kandi izakomeza kugaba nibindi bitero byinshi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Isiraheli yabaye ifunze amashuri kandi ibuza abantu kujya mu gace k’Amajyaruguru ndetse itegeka ibitaro byaho kwimurira ibikorwa byabo mu bigo byabarindira umutekano ku buryo rokete na misile bitagira icyo bibatwara.
Ariko nanone ku ruhande rwa Libani nta mabwiriza y’ubwirinzi yatanzwe kuri kiki cyumweru.
Amakimbirane yakajije umurego mu cyumweru gishize aracyakomeje ndetse Hezbollah yambariye urugamba nyuma yuko Isiraheli itangiriye kurwana n’umutwe wa Hamas muri Gaza ku ya 7 Ukwakira.

Amakimbirane ya Isiraheli,Hezbollah na Hamas ashobora gukomeza kwiyongera ndetse hari ubwoba ko azakwira no mu tundi duce.
Umuhuzabikorwa wihariye w’Umuryango w’Abibumbye muri Libani, Jeanine Hennis-Plasscharet, mu nyandiko yashyize kuri X yavuze ko ” ibyago byugarije akarere bitazakemurwa n’imbaraga za gisirikare.”
Ni mu gihe Hezbollah ivuga ko izakomeza imirwano kugeza Isiraheli yemeye guhagarika imirwano i Gaza gusa abayobozi ba Amerika bavuga ko ibyo bidashoboka vuba aha.
Hezbollah yavuze ko abantu bayo bagera 16 barimo umuyobozi Ibrahim Aqil na Ahmed Wahbi, bari mu bishwe ku wa gatanu mu gitero cyahitanye abantu benshi .
Ku wa Kane w’icyumweru gishiz,e umuyobozi wa Hezbollah Hassan Nasrallah, yarahiriye gukomeza kugaba ibitero bya buri munsi kuri Isiraheli nyuma yuko igabye ibitero bikomeye ikangiza ibikoresho byayo by’itumanaho, ibyo Nasrallah yise ‘igihombo gikomeye’.

