Urubyiruko rwahuguwe iby’amazi ruhita rubona akazi

Urubyiruko rusaga 600 rumaze imyaka ibiri ruhugurwa uko rwacunga neza imiyoboro y’amazi no kuyisana, kwishyuza abakiliya n’ibindi rwishimira ko nyuma y’amahugurwa rwabonye akazi, ubu rukaba ruteganya gukomereza amashuri muri Kaminuza.
Ni amahugurwa yatanzwe na Ayateke Star Company ishinzwe gutanga serivisi z’amazi mu bice by’icyaro ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere, GIZ.
Amahugurwa yakorerwaga mu Karere ka Muhanga mu byiciro bitandukanye, aho bamwe bahugurwaga mu gihe runaka hagakurikiraho ikindi cyiciro.
Abarangije amahugurwa bahawe impamyabushobozi mu mpera z’icyumweru gishize, umuhango warabereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mukeshiamana Providence, Umukozi wa Kampani Ayateke Star Ltd, avuga ko mbere yuko ahugurwa nta bumenyi yari afite ku bijyanye n’imikorere y’amazi.
Ubusanzwe yize Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire (MBC). Arangije kwiga yagize amahirwe yo gutoranywa mu bazitabira amahugurwa, ari naho yakuye ubumenyi akoresha mu kazi.
Yagiye mu mahugurwa nta hantu na hamwe arabona akazi ariko ayarangije yahise akabona muri kampani ya Ayateke Star Ltd.
Nyuma yo guhugurwa yabonye akazi bituma ashobora kwiteza imbere.
Ati: “Naje kugira amahirwe yo kubona akazi hanyuma niteza imbere njya gufasha umuryango wanjye ku buryo ndi ku rwego rwo kujya kwiga muri Kaminuza yigenga niyishyurira.”
Akomeza agira ati: “Muri aya mahugurwa nakuyemo ubumenyi bw’uko amazi akoreshwa, uburyo amazi bayitaho n’uko bishyuza.”
Nzisabira Acrovis, umwe mu bahuguwe mu bijyanye no gukora amazi, na we avuga ko hari byinshi yungukiye mu mahugurwa kubera ko ngo mu mwuga hari byinshi bigenda bihinduka.
Ahamya ko mu mwuga iyo utihugura hari byinshi umuntu atamenya.
Ati: “Twize uko bacunga umuyoboro w’amazi, mu gihe abaye make nkamenya uko nayasaranganya bamwe bakayabona n’abandi bakayabona mu kindi gihe.”
Yavuye i Burundi ashaka akazi ariko akaba yarize iby’ubwubatsi gusa. Kuba yarahuguwe mu by’amazi yizeye ko azarushaho gutera imbere.
Eng Sebikwekwe Cyprien, Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Ltd, avuga ko bagiraga ikibazo cy’abakozi basana imiyoboro y’amazi n’abakurikirana abarikiya bakabishyuza.
Ayateke Star Ltd yabonaga abakozi bafite ikibazo cy’ubushobozi buke nyuma bagira amahirwe yo gukorana na GIZ.
Guhugura abakozi mu gihe cy’imyaka ibiri byatwaye asaga ibihumbi 400 by’Amayero, ni ukuvuga miliyoni zisaga 500 FRW harimo 50% by’uruhare rwa Ayateke Star Ltd n’andi yatanzwe na GIZ.
Hahuguwe abantu 650 mu byiciro bitandukanye barimo abasana imiyoboro, abakora kuri moteri zizamura amazi n’abashinzwe kubungabunga ubuziranenge bw’amazi.
Yagize ati: “Ziriya mashini zizamura amazi iyo umuntu azikoresheje atabizi neza ashobora kwangiza ibintu byinshi wenda akaba yafatwa n’amashanyarazi.
Aya mahugurwa yatanze igisubizo kinini cyane haba mu kwishyuza abakiriya, amapane twakundaga kugira rimwe na rimwe wasangaga yabaye biturutse ku bushobozi buke bw’abakozi.”
Akomeza avuga ati: “Aho batangiriye guhugurwa byaduhaye umusaruro ubona ko ugaragara muri kampani.”
Norbert Habinshuti uhagarariye porogaramu yitwa Develop ya GIZ ifatanyamo n’abikorera mu guteza imbere imishinga yafasha abaturage mu Rwanda kubona akazi, yagaragaje inyungu iri mu gufatanya n’abikorera.
Ahamya ko guhugura abakozi ari inyungu kuri Ayateke Star Ltd nka kampani icunga amazi kubera ko bituma akazi kayo gakorwa neza, gusana amazi bikihuta bikagabanya ibihombo bikiboneka mu kazi kabo.
Akomeza agira ati: “Ariko ni inyungu ku rundi ruhande rw’Umuryango Nterankunga nka GIZ kuko i cyo GIZ iba ikurikiranye mu mushinga nk’uyu n’uko abantu bagira ubumenyi butuma babona akazi ku isoko.”
GIZ itangaza ko mu bantu 650 bahuguwe, abatari bafite akazi bageraga kuri 50% nibura abantu basaga 100 babonye akazi gahoraho.
Intego z’Umushinga wa GIZ ifatanyije na Ayateke Star Ltd wagezweho kuko ngo umubare bashakaga guhugura warenze.
Igipimo cy’abagore bagombaga kugaragara mu mubare w’abahugurwa, aho hari hateganyijwe 30% bageze kuri 43%. Urubyiruko narwo rwageze kuri 56% bityo ko umushinga wagezweho.
Mu mwaka wa 2017, ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda cyari kuri 16% byanatumye Leta ifata ingamba zo guhangana n’iki kibazo aho mu 2022 cyabanutse kigera kuri 13%.
Muri izo ngamba harimo Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1) aho u Rwanda rwiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA, mu ntangiriro z’umwezi gushize kwa Gicurasi, yatangaje ko hamaze guhangwa imirimo irenga 90% mu myaka irindwi ishize ugereranyije n’intego igihugu cyari cyarihaye muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1).


