Urubyiruko rwahembwe miliyoni 60 Frw muri iAccelerator

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu rubyiruko bafite  imishinga yahize iyindi mu cyiciro cya gatandatu cy’irushanwa rya iAccelerator bavuga ko igihembo cya miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda bahawe kigiye kubafasha kurushaho kwagura ibikorwa byabo bibafasha kwiteza imbere.

Ni ibyo batangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, ubwo bari bamaze guhabwa ibihembo ku mishinga itandatu yahize iyindi mu bwiza mu marushanwa ya i accelerator yabaga ku nshuro ya gatandatu. 

Imishinga itandatu yahize indi bari bahatanye mu cyiciro cya nyuma cyari gisigayemo imishinga 15 yari yatoranyijwe muri 40 mu kwezi gushize kwa Gicurasi.

Iyi mishanga yahize iyindi uko ari itandatu buri umwe wagenewe igihembo cya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bakazanahabwa amahugurwa yo kubafasha kurushaho kunoza imishinga yabo mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Bamwe mu batsinze bashoboye kuganira n’Imvaho Nshya bayibwiye ko bavuze ko nubwo batsinze nk’imishinga myiza ariko ari bwo bagiye kurushaho gukora ndetse hari ibyo bagiye gukemura bifashishije amafaranga bahawe.

Sonia Niyonshuti umuhuzabikorwa w’isomero rya Rango (Rango Library) nk’umwe mu mishanga yahembwe, avuga ko hari byinshi amafaranga bahawe azabafasha gukemura.

Ati: “Twishimiye intsinzi tubonye kandi iki nicyo gihe cyo gukora kuri twe, aya mafaranga azadufasha mu gukemura bimwe mu bibazo twari dufite, tuzagura aho isomero rikorera kuko hari hamaze kuba hato, dushyiremo mudasobwa na murandasi kugira ngo barusheho kubona amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Yongeraho ati: “Tugiye kongera ibitabo ndetse tunibande ku biri mu Kinyarwanda kuko twari dusanzwe dufite ibiri mu Cyongereza, ikindi aya mafaranga azadufasha guhemba abakozi.”

Ibyo avuga binashimangirwa na Tuyishime Egide ufite umushinga w’ikiganiro gica kuri Televiziyo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe;  avuga ko igihembo bahawe kigiye kurushaho kubafasha mu kwagura ibikorwa by’ubukangurambaga by’umwihariko ku rubyiruko.

Ati: “Dufite gahunda yo gutangira poroguramu yihariye y’ubukangurambaga ku bana biciye muri filime y’uruhererekane ya Katuni (Cartoon), ni ibintu muzamenya mu minsi iri imbere, ndetse no kwagura imikoranire n’ibindi bitangazamakuru cyane cyane radio zikorera mu cyaro, kuko turacyafite icyuho mu kugera ku bantu batuye mu cyaro.”

Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation buvuga ko binyuze muri gahunda ya iAccelerator benshi batsindiye ibihembo bitandukanye, bahabwa amafaranga abafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo, bahabwa amahugurwa ndetse n’ubumenyi bukomeza kubafasha ku bisubizo by’ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Umutoni Sandrine, avuga ko Minisiteri y’Urubyiruko bazi neza ibibazo bikigaragara mu rubyiruko.

Ati: “Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Imbuto Foundation n’abandi bafatanyabikorwa, bazi neza ibibazo bikigaragara muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe, ari yo mpamvu hashyizweho iyi gahunda igamije gushaka ibisubizo birambye.”

Imishinga itandatu yahize iyindi irimo Rango Library, Mushuti Wanjye, Nyigisha, Matter Mind, Mindola, hamwe na Emotions yose hamwe ikaba yagenewe igihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60 ndetse n’amahugurwa y’amezi atandatu azabafasha kunoza imishinga yabo.

Gahunda ya iAccelerator yatangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation hagamijwe gushyigikira urubyiruko mu mishinga y’udushya bahanze mu gukemura ingorane ziri mu buzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe, uburezi ku mibonano mpuzabitsina, kuboneza urubyaro, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse n’ibindi bibazo bibangamira iterambere ry’umuturage.

Sonia Umwali na Aimée Jules Simbi ni bo babaye aba mbere mu mushinga Rango Library
Mutoni Lareine, Iradukunda Kevin Jonathan, na Iradukunda Jean Claude ni bo bahemwe bwa kabiri
Hakizayezu Fabrice na Berwa Derrick ni bwo bahembwe ku bw’iumushinga wabo Nyigisha
Odree Mugwaneza ni we wahembwe bwa mbere mu cyiciro cy’imishinga itanga ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE