Urubyiruko rw’abasizi rurishimira ko rwahawe ubumenyi bubafasha kumenya igikenewe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu rubyiruko rw’abasizi bamaze igihe kigera ku mezi atatu bahugurwa nyuma yo gutsinda amarushanwa ya Art Rwanda Ubuhanzi, barishimira ko bahawe ubumenyi bubafasha kumenya igikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Imbuto Foundation atangwa na Siga Rwanda, hagamijwe kubafasha gukora ubusizi bubabyarira inyungu mu buryo bw’amafaranga.

Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye na Imvaho Nshya nyuma y’igitaramo cyo gutanga impeta z’ishimwe cyishwe Umutagara w’Ibyanzu, cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 20 Nzeri 2024, bayitangarije ko amahugurwa bamazemo igihe bayungukiyemo ubumenyi buzabafasha gukora igitekerezo gishobora gucuruza ku isoko ry’umurimo nkuko Uwanyirijuru Josiane abisobanura.

Yagize ati: “Ikintu nungukiyemo ni ikijyanye no kumenya igitekerezo cyacuruza, kigakundwa n’abantu, kuko mbere nahimbaga utuntu two kwiyumvira cyangwa nakumvisha inshuti zanjye, ariko ubu namenye uburyo nshobora guhimba bya nyabyo.”

Ibi abihuriyeho na mugenzi we Muheto Gad, uvuga ko mbere yo kwitabira amahugurwa yumvaga ari umusizi ukomeye ariko akaza gusanga bitandukanye n’ukuri.

Ati: “Ntarahugurwa numvaga ndi umusizi ukomeye cyane, ariko nkinjira mu mahugurwa namenye ko ntacyo ndi cyo,  kuko hari ibintu nasanze nagombye kuba nari nzi ariko ntari nzi, narandikaga ariko ntabwo nari nzi ngo igitekerezo cyakundwa ni ikihe, numvaga icyo mfite ku mutima ari cyo ngomba guha abantu.”

Yungamo ati: “Ubu tureba ko nubwo tubikora tubikunze, nyuma turabicuruza kandi ucuruza ikintu gikora ku marangamutima ya buri muntu, icyo ni cyo kintu gikomeye nigiyemo.”

Umuyobozi Mukuru wa Siga Rwanda ari nayo yatanze amahugurwa Junior Rumaga avuga ko nubwo gukora ubusizi bigora ariko bishobora kuguhindura ukomeye.

Ati: “Ubutumwa nabaha ni uko nubwo gukora ubusizi bitoroha ariko bishobora kuguhindura ukomeye. Iyo ushaka kuba ukomeye rero ni byiza ko ukora ibikomeye, ntibazarambirwe bazakoreshe ubuhanga bafite.”

Ayo mahugurwa yari amaze amezi atatu, yahawe abasizi umunani barimo abakobwa batanu n’abahungu batatu.

Muheto Gad avuga ko nyuma yo guhugurwa yasobanukiwe biruseho
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE