Urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi rwibukijwe icyizere rufitiwe

Urubyiruko rusaga 2000 rugize Umuryango RPF Inkotanyi rwahuriye mu muri Kongere y’Urugaga rw’Urubyiruko rugize Umuryango Iteraniye ku Cyicaro Gikuru, Intare Arena mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.
Iyo nama ihurije hamwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu nzego za RPF guhera mu Mudugudu.
Baraza kuganira ku byagezweho no kongera gusuzuma umusanzu wabo mu cyerekezo cy’iterambere ry’Umuryango n’Igihugu.
Afungura inama ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RPF-Inkotanyi Christophe Bazivamo, yagaragaje ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu iterambere, asaba abitabiriye guhanga udushya kugira ngo bageze Igihugu cyabo kuri byinshi byiza kandi by’ingenzi.
Yagize ati: “Turabizi ko mufite imbaraga , ubwenge n’ubushake byo kubaka Igihugu kandi mukitanga igihe bibaye ngombwa. Icyo ni cyo cyerekezo dushaka ko mugumamo.
Tubitezeho kuba intangarugero ndetse mugashyira mu bikorwa ibyo mwiyemeza gukora byose muri iyi nama.”
Inama y’Urugaga rw’Urubyiruko muri RPF Inkotanyi yanitabiriwe kandi n’abakada bo mu nzego zo hejuru mu Muryango barimo n’Umunyamabanga Mukuru Hon François Ngarambe.



