Urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi na rwo rwasabwe kwigisha abakuru

Ni ibintu byikora kubona urubyiruko rushishikajwe no kwigira ku bakuru, cyane ko Umunyarwanda yavuze ko “utaganiriye na Se atamenye icyo sekuru yasize avuze”, ariko abakuze na bo bafite inyota yo kwigira ku rubyiruko ibintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga, n’utundi dushya tugenda tuvuka.
Ni muri urwo rwego urubyiruko rubarizwa mu Muryango RPF-Inkotanyi wasabwe kuba bandebereho kugira ngo n’abakuze barusangiza amateka n’ubunararibonye bajye barwigiraho ubumenyi bushya bwaduka bubere igirakamaro buri wese.
Byagarutsweho n’ubuyobozi bwa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yahuje abanyamuryango bo mu Tugari tugize Akarere ka Kicukiro.
Abatoni Peninah, Umuyobozi wungirije muri Komite Ngengamyitwarire y’Umuryango FPR-Inkotanyi wari uhagarariye Komite nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Akarere, yishimira uburyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango mu mpera z’icyumweru gishize.
Asaba ko aho inzego zituzuye zikwiye kuzuzwa ndetse n’abanyamuryango akabashishikariza kwitabira inama kuko ngo mu nama niho abanyamuryango bamenyera ibibazo baba bafite ariko anabasaba kwiyumvamo ibikorwa by’umuryango.
Ati: “Buri munyamuryango wese yiyumvemo igikorwa cy’Umuryango kugira ngo uyu muryango wacu ukomeze gutera imbere, ukomeza kuba moteri y’Igihugu”.
Yakomoje ku kibazo cy’ingaga zititabira ariko agaragaza ko hari impamvu zagaragajwe ziterwa n’uko akenshi mu ngaga abenshi bitabira ari urubyiruko.
Agaragaza ko hari abagiye mu mashuri abandi bagashaka bakimuka bityo ugasanga ari cyo kibazo kinini kirimo kugenda kigaragara.

Yishimira ko ingamba zafashwe zitanga icyizere mu banyamuryango nko kongera gushyira hamwe kugira ngo ibyo bakora birusheho gutera imbere.
Bahizi Kagarama Ben uyoboye Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akagari ka Kanserege, avuga ko Inteko Rusange y’Umuryango igamije kumurikira abanyamuryango ko ibyo biyemeje babigezeho.
Asobanura ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo bari barateganije ko babigezeho ariko ngo bakaboneraho gukora igenamigambi ry’igihe kiri imbere.
Icyuho kiri mu ngaga z’urubyirukomu Muryango
Yakomoje ku cyuho kiri mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango, ati “Ikibazo cy’Inteko y’Urugaga rw’urubyiruko byagiye bigaragara cyane ko bataboneka, ni abanyamuryango ariko ikibazo cyabo bahora bagenda.
Ubonye ishuri arigendera, uwari utuye ahangaha akabona ashatse kubaka urugo rwe arahava akajya ahandi ariko ntabwo ako kanya duhita tumusimbura kubera ko anagenda tutaranabimenya”.
Jules Ndamage, Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kanserege, ashimangira ko icyihutirwa ari ugushyira mu myanya itarimo abayobozi mu muryango.
Avuga ko nta rubyiruko ruhari kubera aho rwagiye gukorera bityo ngo bikaba bigoye kubona urubyiruko rumara imyaka ine mu Kagari.
Yagize ati: “Kubona umuntu uri munsi y’imyaka 35 ntuba wizeye ko azahamara imyaka 4”.
Mufulukye Fred, Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kagarama, asaba ko habaho ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo cy’urubyiruko gikemuke.
Yasabye abanyamuryango gukurikirana niba abana bose barasubiye mu ishuri kuko ngo zimwe mu ntego z’Umuryango FPR Inkotanyi, ni uguca ubujiji.
Yatanze igitekerezo cy’uko gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zikwiye guhabwa umwanya munini mu Kagari ka Kanserege.
Hakwiye kandi no kureba niba hari imiryango ibana byemewe n’amategeko kuko ngo kubana bitemewe n’amategeko ni byo bitera amakimbirane yo mu muryango.

Ati: “Bimwe mu byo FPR yazanye ni ukujijura abantu. Ikindi dukwiye gukurikirana ni ukureba niba abana bose bari ku ishuri kuko intego ya FPR ni uguca ubujiji”.
Mu kiganiro cyatanzwe na Seminega mu Nteko Rusange mu kagari ka Nunga kivuga ku mavu n’amavuko y’Umuryango RPF Inkotanyi, yagaragaje ko mu 1987 hakozwe inyandiko z’umuryango n’ubuyobozi bwaryo.
Asobanura ko mu 1977 kugeza mu 1987 hariho RANU, kuva mu 1987 yahindutse RPF Inkotanyi. RANU yari igizwe n’abanyamuryango bake, bagahura bakaganira ku bibazo by’u Rwanda.
Seminega avuga ko abanyamuryango basabwa kurandura amacakubiri, ubukene no kubonera Abanyarwanda ibyangombwa byose.
Mutamba Jane yasabye abanyamuryango gushyira imbere inyungu rusange, gutanga serivisi zinoze, gukora Umurimo bashinzwe no kurwanya ruswa.
Asaba urubyiruko kumenya guhitamo neza no kumenya guhitamo ibyo rwigishwa uyu munsi kuko ngo ari byiza, ati: “Bamwe nimwubaka abandi basenya tuzahora mu gusana. Urubyiruko icyo nabasaba ni uko namwe mwigisha abakuru”.
Muvunyi Thierry, uri mu cyiciro cy’urubyiruko akaba atuye mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga yishimira ko Umuryango FPR Inkotanyi watangijwe n’urubyiruko.
Avuga ko icyo urubyiruko rusabwa ari ugusigasira ayo mateka. Ati: “Nk’urubyiruko ni ugushishikariza bagenzi bacu nkuko wabibonye hano ntabwo urubyiruko turi benshi ariko urubyiruko ni rwo rwa mbere rw’ibanze rurebwaho cyane kuko ni rwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka.
Icyo dusabwa mu guteza umuryango imbere, icya mbere ni ukuboneka muri izi nama”.
Magezi Jonathan Umuyobozi w’Urubyiruko mu Kagari ka Nunga avuga ko icyo bakora nk’urubyiruko ari ukwifatanya n’abayobozi n’ababyeyi babo mu kwitabira inama no kwitabira izindi gahunda z’umuryango.
Nsanzintego Thierry, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga yishimiye ubufatanye bw’abanyamuryango bashoboye kuremera imiryango itishoboye ikaba yishyuriwe mituweli.

