Urubyiruko rwa Kibogora polytechnic rurasabwa gusobanukirwa neza uburemere bwa Jenoside

Ubuyobozi bwa kaminuza ya Kibogora polytechnic mu Karere ka Nyamasheke, ubwa Ibuka, AERG, Itorero EMLR n’Akarere ka Nyamasheke, burasaba urubyiruko rw’iyi kaminuza kurushaho gusobanukirwa neza amateka yaranze u Rwanda, yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babashe guhangana n’abayagoreka na bo ubwabo bayumva neza.
Babisabwe ubwo muri iyi kaminuza bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho babanje kujya kunamira Abatutsi 52 061 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke, kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza aya mateka, kuko nk’urubyiruko ruhiga nubwo rutayabayemo, rusabwa kuyumva neza, rwigereye aho ari koko yivugira.
Abashyinguye muri uru rwibutso, abarenga 45 000 biciwe kuri Paruwasi gatolika ya Nyamasheke, bicirwa mu Kiliziya barumvaga kizira, abandi bicirwa mu nkengero zayo zirimo n’ishuri ryisumbuye ryitwaga Saint Cyprien icyo gihe, ubu ni Saint Joseph.
Hari kandi 3 058 bakuwe mu misozi hirya no hino aho bajugunywaga bamaze kwicwa, hakaba 5 003 bimuwe bakurwa mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibogora hafi y’iryo shuri, aya yose akaba ari amateka abahiga bagomba kwirebera bayahagazeho, bakayasobanurirwa, bakayasobanukirwa, kugira ngo nk’abayobozi b’ejo hazaza bazabashe gushimangira ko ibyabaye bitazongera.
Umuyobozi w’iyi kaminuza Dr Mukamusoni Mahuku Dariya, yavuze ko hari abajya bibaza impamvu iyi kaminuza yibuka kandi muri Jenoside itarabagaho, asobanura ko ari uko irimo Abanyarwanda kandi bose ingaruka za Jenoside zarabagezeho,kwibuka akaba ari ngombwa, cyane cyane ko kaminuza ifite urubyiruko rwinshi rugomba gusobanukirwa byimbitse aya mateka.

Yarusabye gufata iya mbere rugakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abashaka kuyagoreka, bayavuga uko bishakiye kandi ukuri kwayo kwigaragaza.
Ati: “Hari urubyiruko rwigaga muri kaminuza nka mwe rwijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo twibuka tuba tugira ngo n’ayo mateka muyamenye, ntibizongere kuko uyu munsi ari mwe rubyiruko dufite.”
Yakomeje ati: “Hari icyo nshaka kubasaba. Hari igihe mwandika musubiza gusa abakoze Jenoside bashaka kuyipfobya no kuyihakana. Ndabasaba kujya mufata iya mbere mwandika ibyiza by’uRwanda, aho ruvuye, aho rugeze n’aho rugana rwiyubaka, mudategereje gusubiza gusa. Mujye mubatanga, abe ari bo baza basubiza.”
Mu buhamya bwe, Niyomugabo Samuel warokokeye aha i Kibogora, wari ufite imyaka 6 gusa muri Jenoside, nyuma yo kuvuga inzira y’inzitane yanyuzemo, yanambuka ageze ku Idjwi muri RDC, yibwira ko ahumetse, agahura n’interahamwe z’iwabo zari zarahahungiye zigashaka kuhamwicira, agahungira i Bukavu, agacyurwa n’inkotanyi mu rugamba rwo gucyura impunzi yashimiye urubyiruko rwahagaritse Jenoside.

Ati: “Iyo idahagarikwa simba mvuga kuko yantwaye papa n’abandi b’umuryango wanjye, nirera ndi umwana ariko narakuze, ndiga,ubu nibeshejeho ndi umwubatsi, ndashimira urubyiruko rwahagaritse ibyadusubizaga inyuma byose, tukaba dukoresha imbaraga zacu mu guharanira impinduka mu iterambere tutazikoresha tuvutsanya ubuzima.”
Uhagarariye AERG Ingeri muri iri shuri Nduwayezu Joel Prexe yasabye bagenzi be guhaguruka bakamagana abavuga nabi uRwanda n’ imiyoborere yarwo myiza, bagaharanira kuba abatarushwa, bakanagira uruhare rugaragara mu kwita ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi,imbaraga zabo zigakorera igihugu zitizigamye, hakiri kare.
Ubutumwa nk’ubu banabuhawe n’uhagarariye AERG ku rwego rw’igihugu Hitimana Jean Damascène, wabasabye kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo gukurira mu gihugu cyiza.
Ati: “Twagize amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza gitera imbere buri munsi. Bamwe mu bo dukomokaho ntibayagize. Tuyakoreshe tugiteza imbere kurushaho, dukoreshe imbuga nkoranyambaga tugaragaza ukuri ku byabaye. Tumenye amakuru menshi ku mateka yacu, abashaka kuyagoreka no kuyapfobya tubamaganire kure, nk’urubyiruko tubifitiye umwanya, imbaraga n’ubushobozi.”
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel, we yarusabye guhora rwigira ku Mukuru w’Igihugu Paul Kagame, wafashe iya mbere akanga kurebera akarengane kariho gakorwa mu gihugu, agahagarika Jenoside, akagarura ihumure, ubu umuntu wese akaba atura aho ashaka, akanakora ikimuboneye kitabangamiye abandi, atabazwa ubwoko n’aho aturuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désire yababwiye ko bakwiye gufatana uburemere bukomeye ibyo babwirwa mu gihe nk’iki cyo kwibuka, kugira ngo bafate ingamba nshya.
Ati: “Ingamba ya mbere ni ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko Jenoside ntiyari gushoboka iyo iryo hame ribaho.”
Yashimiye itorero EMLR ryashyizeho iyi kaminuza ngo ireme ry’uburezi riyitangirwamo ribe umusanzu ukomeye mu gusana iki gihugu cyashenywe n’abiyitaga abanyabwenge babuze ubumuntu.
Abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahakura, bubaha buri wese, banaharanira ko igihugu gikomeza kugira ijambo riremereye mu rwego mpuzamahanga, bagihesha agaciro ku Isi yose nk’ako Perezida Kagame agihesha.
Kaminuza ya Kibogora polytechnic ifite abanyeshuri barenga 6000, aberenga 95% ni urubyiruko. Uwase Solina w’imyaka 23 uhiga ububyaza, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo hari bamwe mu rubyiruko ubona birengagiza aya mateka, cyangwa ntibayafatane uburemere bwayo, bo bagira amahirwe yo guhora bayakangurirwa, banahereye ku ngaruka yabagizeho.
Yagize ati: “Ntitwayavukiyemo ariko ingaruka zayo turazigendana. Iyo dukura tutabona ba sogokuru na ba nyogokuru,b a masenge n’abandi bo mu miryango, ababyeyi bacu bakatubwira ko bishwe muri Jenoside, duhomba akamaro bagombye kuba badufitiye. Turaharanira rero guhangana n’uwashaka kuyadusubizamo., n’uwabigerageza ntiyabishobora.’’
Umwepisikopi w’Itorero EMLR, akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku Isi yose, Musenyeri Samuel Kayinamura, yavuze ko iyi kaminuza yatekerejwe mu rwego rwo kwiyubaka no kubaka ahazaza h’uru rubyiruko, ngo ruhabwe ibifatika bizarufasha kubaka igihugu cyiza cy’ejo hazaza, akishimira ko iyi ntego yagezweho, akizeza kuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo ihore ku isonga mu kubaka umunyabwenge mwiza w’ejo hazaza, uzi koko icyo akora kizima, cyubaka.




