Urubyiruko ruvuga ko rwaciye ukubiri no gukora ubuhanzi budafite umusaruro

Bamwe mu rubyiruko bahawe impamyabushobozi yo kurangiza amahugurwa muri ArtRwanda Ubuhanzi icyiciro cya kabiri bavuga ko baciye ukubiri no gukora ubuhanzi budafite umusaruro, kubera inyigisho n’ubujyanama bahawe mu gihe cy’umwaka, bagahamya ko mbere babukoraga mu kajagari.
ArtRwanda Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rishakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo ubugeni, indirimbo n’imbyino, imideli, ikinamico n’urwenya, filimi no gufata amafoto, ubusizi n’ubuvanganzo.
Babigarutseho ku mugoroba w’itariki 6 Ukuboza 2024, mu muhango wo kubashyikiriza impamyabushobozi nyuma y’umwaka bari bamaze bahugurwa, banahabwa ubujyanama ku bijyanye no kubyaza umusaruro ubuhanzi bwabo.
Bamwe mu bahanzi bahawe impamyabushobozi muri iki cyiciro, bavuga ko umwaka bamaze bahugurwa byabafashije kumenya uko bazabikora bikabinjiriza.
Teta Mediatrice Uwamahoro ukora ubugeni mberajisho, avuga ko yasobanukiwe byinshi birimo kumenya abagenerwabikorwa be.

Ati: “Namenye ko ubunyamwuga atari ukuba ufite impano gusa ahubwo harimo no kwita ku byo ukora kandi ukamenya abakiliya bawe, ibyo nize ngiye kubikoresha impano yanjye inyinjirize amafaranga.”
James Musafiri nawe wasoje muri icyo cyiciro yuzemo ati: “Ubumenyi nakuyemo bugiye kumfasha ku isoko ry’umurimo kuko mbere nkora filime ntabwo nabaga nzi aho nzayicuruza, ntazi n’icyo izamarira sosiyete, nasobanukiwe ko ubuhanzi atari ukwishima gusa ahubwo ari umutungo umuhanzi aba afite.”
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Shami Elodie, yabasabye kuzimakaza indangagaciro na kirazira kugira ngo barusheho gukora ubuhanzi bubateza imbere.
Ati “Kuba umuhanzi ubereye u Rwanda, bidusaba kujya kure y’impano twifitemo, ahubwo tugatekereza ku bindi byose byatuma iyo mpano itubeshaho, kandi igatanga umusanzu ku bukungu bw’igihugu, no kwimakaza umuco wacu.”
Mu ijambo rye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye Imbuto Foundation ahamya ko ikomeje kuba inkingi ya mwamba mu buhanzi.

Ati: “Ndagira ngo nshimire ubuyobozi bwa Imbuto Foundation, mu mwaka tugiye kumarana igice cy’ubuhanzi muri Minisiteri, ni igice kigoye kucyitaho, ni igice gikomeye kukijyamo, kubera ko gifite ubundi bumenyi benshi batazi, uko ubuhanzi bukorwa, buhinduka ubucuruzi n’imvune zibamo byari bishya kuri twe umwaka ushize.”
Ibi ni byo aheraho ashimira Imbuto Foundation yafashe iya mbere ikita ku buhanzi mu gihe abantu benshi batabwitagaho ibyo avuga ko ashingiye kumvune yabonyemo yasabye buri wese umuhanzi azitabaza kutazamusubiza inyuma ko ndetse ntawe uzongera gukoresha ibihangano byabo batishyuwe.
Abahawe impamyabushobozi bagera kuri 60 bavuye mu barenga 1 000 bari bahatanye ku rwego rw’Igihugu aho kugeza ubu imibare igaragaza ko bamwe mu basoje amasomo muri ArtRwanda Ubuhanzi, bashinze ibigo 39, ndetse banashyizeho ibigo byatanze akazi kuri benshi.


