Urubyiruko rutinya gutwara inda kurusha kwandura virusi itera SIDA

Bamwe mu rubyiruko cyane cyane abakobwa bavuga ko gutwara inda ari igisebo kuri bo n’umuryango bavukamo kandi bitesha agaciro, bikaba bituma ari yo mpamvu akenshi batinya gutwara inda aho kwandura virusi itera SIDA.
Bavuga ko virusi itera SIDA, kuri ubu itakiganza abantu kuko imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi yabonetse, ariko kurera umwana utarashatse bigora kuko hari n’ubwo ababyeyi babona umukobwa atwite bakamwirukana mu rugo.
Uwahawe izina rya Manirankunda Mary yatangarije Imvaho Nshya ko we yatangiye uburaya ku myaka 15, ariko ko yumvaga icyamuhangayikisha ari ugutwara inda.
Yagize ati: “Nka njye nabonaga mu rugo imibereho itoroshye, mpitamo gukora uburaya, ariko nubwo nabukoraga numvaga mpangayikishijwe nuko natwara inda kuko nari bube nongeye ibibazo mu bindi. Ku birebana no kwandura virusi itera SIDA ho naba nabyo kuko nafata imiti, ubuzima bugakomeza.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique yavuze ko kurandura virusi itera SIDA ari inshingano ya buri wese.
Yaboneyeho kwibutsa urubyiruko by’umwihariko kwirinda, ntibatekereze ko gutwara inda ari byo bihangayikishije bakanatekereza ko virusi itera SIDA yinjirira aho inda yinjirira.

Ati: “Ati: “Ikigenda kigaragara mu rubyiruko cyane cyane abangavu bavuga ko batinya gutwara inda kurusha kurwara SIDA. Iki kintu kikaba kigaragaza ko ari ubumenyi buke uretse ko rimwe na rimwe bishobora kubafasha kuko ibirwanya cyangwa ibirinda gutwita binakora ku kurwanya kwandura virusi itera SIDA, ariko ntibiri ku rugero rumwe kuko hagaragaramo icyuho tubitwaye mu nzira imwe.”
Yavuze ko ubukangurambaga buzakomeza kugira ngo abantu bo mu ngeri zitandukanye bakomeze kwirinda.
Ati: “Ikigaragara haracyari ikibazo cy’ubumenyi, kuko urubyiruko ruracyafite imbogamizi yo kugira amakuru ahagije. Hari n’ibishuko bitandukanye bishingire ku bato, ari na cyo gishobora gutuma bagira ibibazo bitandukanye n’abakuze, kubabwiza ukuri ariko bakanumva bakumvira, bakamenya amakuru y’ingenzi ndetse y’ibanze ashobora kubafasha kubungabunga ubuzima bwabo.”
Ingamba zizakomeza gushyirwamo imbaraga zirimo ko hazakomeza ubukangurambaka, urubyiruko rukaganirizwa ku kwifata, byakwanga bagakoresha udukingirizo naho ku bakuru ni ubudahemuka ku bashakanye birinda gucana inyuma.
Ikindi ni uko igihe umuntu yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye akwiriye guhita yegera serivisi z’ubuvuzi kuko zegerejwe abaturage aho yaba ari hose yabona iyo serivisi kandi ku buntu.
Ubu butumwa bwatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA mu 2024, wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura SIDA ni inshingano yanjye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana yavuze ko abantu badakwiye kwirara kuko virusi itera SIDA igihari, nubwo hari intambwe yatewe mu kuyirwanya.
Mu Rwanda, guhashya ubwandu bwa Virusi itera SIDA, Abanyarwanda 95% baripimishije bazi uko bahagaze, muri bo 97,5% bafata neza imiti igabanya ubukana mu gihe 98% virusi yagabanyutse mu maraso.
