Urubyiruko rwongererwa ubushobozi rugahanga udushya hagamijwe kwihaza mu biribwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Heifer International ku bufatanye na Leta yiyemeje kubakira ubushobozi ndetse no guha ubumenyi urubyiruko by’umwihariko ngo rugire uruhare mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya hagamijwe kwihaza mu biribwa no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Urubyiruko rukora mu rwego ry’Ubuhinzi ruturutse hirya no hino rwahuriye i Kigali mu nama ya mbere yibanze ku kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga hahangwa udushya ikoranabuhanga (AYuTe: Agriculture, Youth, and Technology).

Gutangiza  iyo nama yo kwinjiza urubyiruko mu buhinzi buteye imbere, bukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi yabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024,  yateraniye i Kigali, hatangizwa ubuhinzi by’umwihariko aho urubyiruko rubigiramo uruhare rwifashishije ikoranabuhanga, AYuTe Africa Next Gen.

Umuyobozi Mukuru wa Heifer ku Isi, Surita Sandosham mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye inama, yavuze ko hari abahize abandi bahembwa, bikaba bigamije gutuma urubyiruko rurushaho gushyira imbaraga mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi bigakorwa ngo abantu bihaze mu biribwa ariko kandi banasagurire amasoko babone amafaranga.

Ati: “Hari impinduka zigaragara z’ibisubizo ku bibabazo bigaragara mu buhinzi, urubyiruko ruri mu buhinzi rukoresheje ikoranabuhanga byazamuye umusaruro ndetse binahindura imibereho y’abahinzi- borozi bihaza mu biribwa kandi babona n’amafaranga abafasha kwiteza imbere.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Eric Rwigamba  yavuze ko ubuhinzi ari urwego  rufite akamaro atari mu Rwanda gusa, ahubwo ku Isi yose kandi ko urubyiruko rusabwa gufata ubuhinzi nk’ishoramari.

Ati: “Urubyiruko rugomba kumenya neza ko rushora imari mu buhinzi kandi rukabifata nk’ubucuruzi. [….] Ubuhinzi ni urwego rufite akamaro kuko butanga akazi, butanga ibyo kurya, twubaka imibereho mu kurwanya igwingira. Kugira ngo bikunde bisaba gukoresha ikoranabuhanga mu kubungabunga umusaruro, no mu kuwubonera amasoko.”

Yongeyeho ati: “Mu buhinzi hari ibyo tumaze kugeraho byinshi, ariko haracyari n’urugendo tugomba gufatanya n’abandi bari mu mwuga w’ubuhinzi, abafatanyabikorwa na Leta ngo hatezwe imbere ikoranabuhanga mu buhinzi.”

Yavuze ko Umuryango Heifer International ku bufatanye na Leta bafasha urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi rwifashishije ikoranabuhanga nko kuhira, gukoresha inyongeramusaruro ngo hashakishwe ibisubizo by’ibibazo bicyugarije ubuhinzi n’ubworozi.”

Hari ibyo kwishimira byagezweho

Rwigamba yatanze ingero z’ibimaze kugerwaho nko kuba hambere haratumizwaga hanze imbuto, none kubera ikoranabuhanga imbuto zisigaye zituburirwa mu gihugu.

Ati: “Twatumizaga imbuto hanze, ariko ubu hakoreshejwe ikoranabuhanga gutubura imbuto bikorerwa mu Rwanda.

Nk’ibishyimbo n’ibigori hari abatubuzi bw’Abanyarwanda batubura imbuto bakoresheje ikoranabuhanga bigatanga umusaruro mwiza.

Yasobanuye kandi ko mu bworozi bw’inka, inkoko n’ingurube naho hakoreshejwe tekinoloji ngo haboneke umusaruro mwiza mu Turere 15, mu bworozi bw’ingurube, inkoko bugakorwa mu buryo bujyanye n’iterambere ndetse mu buryo bwo kwinjiza amafaranga.”

Rwigamba yavuze ko inama nk’iyi ifasha guhuza urubyiruko ngo rufashwe kumenya ikoranabuhanga ryafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Uyu munsi turabona urubyiruko rwinshi ruri mu buhinzi n’ubworozi kuko babikora nk’umwuga, bakagurisha bakabona amafaranga.”

Yavuze ko Umuryango Heifer International ku bufatanye na Leta bafasha urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi rwifashishije ikoranabuhanga nko kuhira, gukoresha inyongeramusaruro ngo hashakishwe ibisubizo by’ibibazo bicyugarije ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa Heifer International mu Rwanda, Verena Ruzibuka, yagize ati: “Muri iyi AYuTeNextGen, turimo gutekereza ku buryo ubuhinzi muri Afurika buzaba bumeze mu myaka 50 iri imbere n’uruhare rw’urubyiruko no gukoresha ikoranabuhanga hahangwa udushya muri uru rugendo.”

Yakomeje asobanura ko hateganywa amarushanwa kugira ngo urubyiruko rurusheho kuvumbura udushya twaba ibisubizo mu rwego rw’ubuhinzi.

Ati: “Turategura aya marushanwa kugira ngo duhuze urubyiruko rutandukanye ndetse n’udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga bakarushanwa, tubaha inkunga ikenewe ngo babone ibisubizo ku bibazo bihari.”

Yavuze ko uwo muryango umaze imyaka 24 ukorera mu Rwanda ugakorera mu bihugu 19 ku Isi, kandi ko Heifer ikorana na Leta mu gukora ubworozi byjyanye n’igihe.

Ati: “Heifer International ni Umuryango utegamiye kuri Leta ukorana na Leta mu gutuma ubuhinzi n’ubworozi bikorwa kinyamwuga. Dufasha umushinga wa PRISM mu bworozi bw’amatungo magufi harimo ingurube, inkoko n’andi hagamijwe  kurwanya inzara no kwiteza imbere.

Yongeyeho ko muri AYuTe Next Gen, barimo gutekereza ku buryo ubuhinzi muri Afurika buzaba bumeze mu myaka 50 iri imbere n’uruhare rw’urubyiruko, ku buryo binyuze mu ipiganwa bizarushaho gutanga icyizere cyo kubona ibisubizo biboneye bigamije kunoza ubuhinzi n’ubworozi, kuko urubyiruko ruzarushaho kwigiranaho no guhanga udushya.

Urubyiruko rwahize urundi rwahawe ibihembo

Rumwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi rwahawe ibihembo bizagira uruhare mu kurushaho guhanga udushya, hashingiwe ku mishinga bakoze.

Umwe mu bahembwe witwa Tajudeen Yahaya wo muri Nigeria yavuze ko ubuhinzi buzanira ubukora inyungu iyo abukoze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uwitwa Samantha Ainembabazi wo muri Uganda yavuze ko we yahanze udushya binyuze mu ikoranabuhanga, afite umushinga witwa ‘Freza Nanotech’ w’imbuto n’imboga.

Yagize ati: “Dufite abahinzi benshi muri Uganda, ubu igikenewe ni ukureba uburyo umusaruro utononekara, by’umwihariko imboga n’imbuto ku buryo ibilo 3/5 byononekaraga nyuma yo gusarura.  Guhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga bigafasha kutagira igihombo.

Uwitwa Norman Mugisha w’Umunyarwanda wahanze udushya abinyujije mu guhanga urubuga ruhuza abahinzi n’amasoko yavuze ko byagabanyije ibyo umuntu yatakazaga agira ngo agere aho   umusaruro uri, none ubu byagabanyije ibihombo byaterwaga n’uruhererekane mu musaruro.

Ati: “Guhanga udushya byagabanyije ibihombo kandi nyuma yo gusarura tubona n’amafaranga. Dukorana n’abahinzi basaga10 000 baturutse mu Turere 13 two mu Rwanda kandi tukabafasha kuzamura amafaranga binyuze ku rubuga rwacu rwa interineti.

Batatu ba mbere batsinze AYuTe Africa Challenge, bahembwe ni Samson Alemu wo muri Thur Biotech Etiyopiya, wegukanye igihembo cya mbere, Eliud Rugut ukomoka muri Kenya, wabaye uwa kabiri na Tajuddeen Yahaya wo muri Nigeria, wabaye uwa gatatu.

Biteganyijwe ko abo batatu bazahabwa amadolari y’Amerika 600 000 bose hamwe, mu gihe ibihembo byose ku batsinze ari amadolari y’Amerika 800 000.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE