Urubyiruko ntirushishikarira gusoma kubera kutabona ibitabo by’amateka ku bo bazi

Bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abanyeshuri biga muri za Kaminuza zo mu Rwanda, bavuga ko kuba nta bitabo babona mu masomero byanditse ku ntwari zizwi kandi zikinariho bibaca intege zo gusoma.
Babigarutseho ku mugoroba w’itariki ya 1 Ugushyingo 2024, ubwo bari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo Paul Kagame’s Journey to Victory the Legacy of Leadership kivuga ku bigwi bya Perezida Paul Kagame.
Nyuma y’uwo muhango, bamwe mu banyeshuri bari bawitabiriye babwiye Imvaho Nshya ko kuwitabira ari amahirwe akomeye kuko ubusanzwe nta bitabo nk’ibyo biboneka ku mashuri, bikaba imwe mu mpamvu zibatera kudakunda gusoma.
Umugwaneza Diane wiga itangazamakuru muri East African University of Rwanda, avuga ko baramutse babonye ibitabo byinshi byanditse ku bayobozi bafite ibigwi byiza mu Rwanda byabatera imbaraga zo gukunda gusoma.
Yagize ati: “Kuba mu bitabo byinshi bigenda byandikwa bikagezwa ku mashuri hatarimo ibigaruka ku bantu tuzi b’Abanyarwanda, ahubwo ugasanga akenshi hakunze kugarukamo amazina y’abanyamahanga, ibyamamare byo mu bindi bihugu, nabyo byabayeho kera tutazi, usanga bituma urubyiruko rudashishikarira gusoma.”
Yongeraho ati: “Kubera ko akenshi baba batekereza ko uwo muntu uba uvugwa muri ibyo bitabo ntacyo bamuziho, ariko nk’ubu nk’iki cyanditse kuri Perezida Kagame, Tito Rutaremara n’abandi tuzi byatuma dusoma kuko tubazi neza.”
Harerimana Rwema William wiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ya Kigali, avuga ko kuba ibitabo byanditse ku bantu bafatwa nk’icyitegererezo batanze urugero rwiza mu kubaka Igihugu bitaboneka mu mashuri bidindiza iterambere ry’imyigire yabo.
Ati: “Ni bimwe mu byo navuga ko bidindiza iterambere mu bijyanye n’imyigire mu Rwanda, kubera ko bigaragaza ko nta rugero fatizo dufite. Ntekereza tutari dukwiye kujya twiga ba Hitler na ba Mussolini, gusa ahubwo ibitabo nk’ibi bivuga ku bantu tuzi byakwandikwa ku bwinshi kandi bikagezwa no ku mashuri tukabibona, ababishinzwe bazabidufashamo kuko bimaze kugaragara ko Abanyarwanda twihagije.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, avuga ko bikwiye ko icyo gitabo cyajyanwa mu bigo by’amashuri, kugira ngo indangagaciro zirimo zigishwe abana b’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ni igitabo twakiranye yombi, icyo tugiye gukora ni ugushaka uburyo kigera mu mashuri, abanyeshuri bakagisoma bakabyumva, kikunganira ibindi bitabo dufite bijyanye n’amateka y’u Rwanda, abarimu bakakifashisha, bityo rukaba urugero rwiza kuko urugero Umukuru w’Igihugu yatanze abana barugenderaho bakazaba na bo abatanga urugero rwiza.”
Abanyeshuri Bo muri za Kaminuza zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo kivuga ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, bavuga ko batahanye umukoro wo gusoma no kubishishikariza bagenzi babo.

