Uriya Murenge bitazabatangaza batoreye hejuru – Akarere ka Rwamagana

Mu gihe habura ukwezi n’ibyumweru bibiri ngo Abanyarwanda bitorere Perezida wa Repubulika n’Abadepite, abavuga rikumvikana mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba basuye umuhora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside ari ubukangurambaga bw’inyongera.
Byagarutsweho na Kagabo Rwamunono Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ubwo abaturage ba Karenge basuraga ku Mulindi w’intwari.
Basuye kandi umupaka wa Gatuna wafashwe n’Inkotanyi igihe kinini mu rugamba rwo kubohora igihugu, basura n’icyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi cyari Rubaya.
Visi Meya Kagabo yagaragaje ko gusura umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bigabanya akazi.
Ati: “Abangaba ni bo bavuga ibyo bazi, bavuga ibyo bahagazeho, bavuga ibyo babonesheje amaso yabo mu kongera gutegura amatora.
Ibi ni ibyiyongera ku bukangurambaga kandi biradufasha nk’Akarere, n’uriya murenge bitazabatangaza batoreye hejuru.”
Akarere ka Rwamagana kasabye abaturage ba Karenge kimwe n’abandi kuzitabira ibikorwa byo kwamamaza no kwakira neza abakandida baza kwiyamamaza.
Aline Nyinawumuntu, Chairperson wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Karenge, yabwiye Imvaho Nshya urugendo bakoze ari kimwe mu bibafasha gukangurira abaturage gukunda igihugu kugira ngo bagire uruhare mu gusigasira ibyo bamaze kugeraho.
Ati: “Biradufasha cyane mu gihe twitegura amatora, ubu ni ubukangurambaga.
Twumva neza ibyiza igihugu kimaze kugeraho bigatuma twumva ko dukwiye no kuzagira uruhare mu kwihitiramo kuko igihugu cyacu aho kigeze mu iterambere, kiduha n’amahirwe yo guhitamo umuyobozi mwiza utubereye.”
Muganga Madinah avuga ko yiteguye kuzenguruka igihugu cyose yamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ati: “Uko mbyumva n’uko niteguye ndetse nuko ndimo kubipanga, numva ko nzazenguruka igihugu cyose ndimo kwamamaza Perezida aho tuzaba tugiye hose ni yo ntego mfite, Imana nibimfashamo nzazenguruka igihugu cyose namamaza Perezida Paul Kagame.”
Ibi ngo abishingira ku masomo amaze kuvana mu muhora w’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri we ngo yiteguye gukomeza gushyigikira uwatumye u Rwanda rwongera kurasirwa n’umucyo.
Bonny Bahati, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, yavuze ko gusura uyu muhora igice cya III n’icya IV, ari bwo bukangurambaga bwa mbere mu kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu.
Ati: “Ubu ni ubukangurambaga bwa mbere ku baturage b’Umurenge wa Karenge, biradufasha kuzitwara neza mu matora.”
Avuga ko abaturage bazamenya umukuru w’igihugu bagiye gutora kuko ari na we wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.
Akomeza agira ati: “Bivuze ko tuzamutora dufite amakuru yose ku bijyanye nuko umuyobozi tuzatora, yayoboye igihugu, yabyitwayemo neza.
Ni amahirwe twaba tugize yo kugira ngo dutore umuntu tuzi neza kandi dukunda.”
Abaturage ba Karenge mu Karere ka Rwamagana basuye umupaka wa Kagitumba, Nyabwishingwezi aharasiwe Fred Gisa Rwigema, Gikoba ahacukuwe indake bwa mbere ikayoborerwamo urugamba na PC.
Banasuye kandi umupaka wa Gatuna, icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyari mu Rubaya ndetse banasura ku Mulindi w’intwari ahari icyicaro gikuru cy’umugaba w’ingabo (RPA High Command).
Basahana Medard, Umuyobozi Mukuru w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko umuntu ashobora guhera kuri bike akagera kuri byinshi.
Asobanura ko Inkotanyi zahereye ku gasantimetero biturutse ku kwihangana undi munota, kwihanganira izuba, imvura n’inzara byatumye zihobora igihugu kandi zinahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

















