UNMISS yashimye ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bwashimye ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu butumwa bw’amahoro.

Lt Gen Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yabigarutseho ubwo yakiraga  Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj. Gen Vincent Nyakarundi.

Muri iki cyumweru ni bwo Maj. Gen. Nyakarundi yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Sudani yEpfo ayo yari ashyiriye Ingabo z’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Ubwo yahuraga na Lt Gen Mohan Subramanian, uwo muyobozi yaboneyeho gushima ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda muri ubwo butumwa bw’amahoro.

Maj. Gen. Nyakarundi na we yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS uburyo bakorana bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda mu gusohoza ubutumwa.

Ku wa Gatatu, Maj. Gen. Nyakarundi na bwo yahuye n’abasirikare boherejwe n’u Rwanda muri ubwo butumwa bafite ibirindiro i Durupi, i Juba.

Ku munsi wabanje na bwo yahuye n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ribarizwa mu birindiro bikuru bya Thongping, i Juba, anakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani Gen Santino Deng Wol, hamwe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Nicholas Haysom.

Maj. Gen. Nyakarundi yasobanuriwe imiterere y’umutekano wa Sudani y’Epfo by’umwihariko mu bice Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bikoreramo.

Ahura n’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Nyakarundi yaboneyeho gutanga ubutumwa bwa Perezida Kagame n’ubw’ubuyobozi bwa RDF, babashimira ubunyamwuga n’imyitwarire myiza aho basohoreza ubutumwa.

Nanone kandi yabahaye amakuru mashya ku mutekano w’u Rwanda n’uwo mu Karere ruherereyemo, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga ndetse bakaba ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo.

Muri urwo ruzinduko kandi Maj. Gen. Nyakarundi yanasuye abasirikare b’u Rwanda baherereye i Malakal.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rufite batayo eshatu n’itsinda ry’ingabo zirwaniira mu Kirere mu Murwa Mukuru Juba, ahitwa Torit, Malakal na Bunji, yose akaba ari mu butumwa bwa UNMISS.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE