Unity Club yifurije Noheli nziza Intwaza zituye mu rugo rw’Impinganzima ya Huye

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima ya Huye, baravuga ko kuba basurwa n’abantu banyuranye bituma badaheranwa n’amateka banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byari ibyishimo ubwo abagize Umuryango Unity Club Intwararumuri, ku wa Kane bifatanyaga n’Intwaza ndetse n’abaturanyi b’urugo Impinganzima mu Mudugudu wa Taba, gusangira Noheli n’umwaka mushya wa 2023.

Baje gusangira nabo, Noheli n’umwaka mushya muhire, babazaniye impano z’ibikoresho byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo imyambaro n’ibiryamirwa.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene wari uhagarariye Unity Club Intwararumuri yavuze ko izi ngo zerekana ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubuzima bwakomeje.

Ashimira ubutwari bw’Intwaza, Dr. Bizimana yagize ati: “Mu izina ry’Intwararumuri, dutewe ishema no kwitwa abana banyu kandi turabifuriza gukomera, kuramba no gukomeza gutwaza. Igihe cyose tubasuye, tunezezwa n’uko tubasanga muri amahoro, mumeze neza.

Turashima kandi abaturage bo Mudugudu wa Taba ko bakiriye neza Intwaza bakaba babana kivandimwe. Turabasaba gukomeza kubaba hafi. Mu kinyarwanda tuvuga ko umuturanyi mwiza aruta umuvandimwe wa kure. Mujye muhora mubizirikana.”

Yakomeje ashimangira ko impano bagenewe zitandukanye zavuye ku mutima ubakunda kandi ubazirikana iteka, ati: “Twishimiye kongera kumva urukundo rwanyu tubari hafi. Turizera tudashidikanya ko impano mwagenewe n’abana banyu ziri bubashimishe. Ni nto, ariko zivuye ku mutima ubakunda”.

Abaturage b’Umudugudu wa Taba Noheli Nziza n’Umwaka Mushya wa 2023, aho Unity Club yatangije umushinga ukomatanyije w’iterambere rirambye (ICDP), ushyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa.

Abakecuru n’abasaza b’Intwaza, batuye mu rugo Impinganzima ya Huye basabanye mu mbyino n’abashyitsi babasuye baturutse mu Muryango Unity Club Intwararumuri.

Muhundwangeyo Esperance, umukukecuru utuye mu rugo Impinganzima ya Huye, nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusize iheruheru, gusurwa n’abantu b’ingeri zinyuranye ngo byongera kumuha ibyishimo.

Aba babyeyi bagaragaza gushima abantu bose babazirikana, ariko ku isonga bagashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Mu mpera za buri mwaka Unity Club Intwararumuri isura ababyeyi b’Intwaza batuye mu ngo z’Impinganzima.

Urugo rw’impinganzima rwa Huye rutuyemo ababyeyi 99 barimo abasaza 7 n’abakecuru 92. Nyuma y’Akarere ka Huye, ibi bikorwa bizakomereza no mu zindi ngo z’Impinganzima ziri mu Turere twa Nyanza, Bugesera na Rusizi.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, washinzwe mu 1996 ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

RBA

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE