Unity Club Intwararumuri  igiye kwigisha  Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza 32 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ihuriro ry’Abagore b’Abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abandi bahoze muri Guverinoma ya Leta y’Ubumwe, Unity Club Intwararumuri, ryatangaje ko ryatangije icyiciro cya 4 cyo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko binyuze mu mashuri Makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda 32.

Ni mu mushinga wiswe “Ndi Umunyarwanda Intergreted project”.

Mu itangazo Unity Club yageneye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata 2024, yavuze ko  icyo cyiciro cya kane cy’uwo mushinga kigamije by’umwihariko kubaka ubushobozi bw’Amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu mashuri Makuru na za Kaminuza 32 zikorera mu Rwanda.

Uwo mushinga uratangirira mu Mujyi wa Kigali  hatangwa amahugurwa y’iminsi ibiri ku mashuri Makuru na  kaminuza  12, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya  17 kugeza tariki ya 18  Mata 2024, kuri site ya Huye bakazatangira tariki ya 22 kugeza ku ya 23 Mata 2024, Kayonza ni uguhera tariki ya  25 kugeza tariki ya 26 Mata 2024, na ho i Musanze ni uguhera tariki ya 29 kugera kuri 30 Mata 2024.

Kwimakaza guhanda ya Ndi Umunyarwanda ni Igitekerezo cyatangijwe mu Ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri ryabaye tariki ya 26 Kanama 2018.

Icyo gihe  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko ibiganiro bikorwa bajya bazanamo urubyiruko.

Yagize ati: “Ndagira ngo ibi biganiro mujye mubizanamo urubyiruko, abakiri bato baze babyumve tutazananirwa kurera ab’ejo, bazakomeza kubako iyi nyubako turimo kubaka”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE