UN yaburiye Sudani y’Epfo ishaka kwinjira mu ntambara y’amoko

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umuryango w’Abibumbye, UN waburiye Sudani y’Epfo uyisaba guhagarika amakimbirane n’urugomo bishobora kuvamo intambara y’abenegihugu bikabangamira amasezerano y’amahoro yahagaritse intambara y’amoko ya 2018.

Nicholas Haysom, uhagarariye ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, (UNMISS), yatangaje uko ibintu bimeze muri iki gihugu ari bibi cyane, kubera ko amakimbirane akomeje kwiyongera hagati y’ingabo ziyunze kuri   Perezida Salva Kiir n’izo uwo bahanganye wahoze ari Visi Perezida, Riek Machar.

Nicholas yavuze ko ibiganiro bishyigikira amasezerano y’amahoro byashoboka hagati ya Kiir na Machar bagashyira imbere inyungu z’abaturage aho kwirebaho ubwabo.

Yavuze ko amagambo y’urwango ashobora kongera urugomo rwatumye mu myaka yashize abagera ku bihumbi icumi bava mu byabo.

Nyuma y’uko Sudan y’Epfo ibonye ubwigenge mu 2011, mu mwaka wa 2013 hahise haduka intambara hagati y’ingabo za Salva Kiir zo mu bwoko bwa Dinka n’izo mu bwoko bwa Nuer za Riek Machar.

Itsinda ry’abarwanyi bazwi nka ‘White Army’ bakekaga ko biyunze kuri Machar, mu ntangiriro za Werurwe baherutse kwigarurira ikigo cya gisirikare mu Ntara ya Nasir, ndetse mu gusubiza icyo gitero abasirikare b’igihugu bagose urugo rwa Machar mu murwa mukuru Juba.

Icyo gihe benshi batawe muri yombi bikekwa ko bafanyije na Machar ndetse bivugwa ko bagabye ibitero byibasiye abatuye muri Nili.

Yagaragaje ko inzira nziza ishoboka hagati y’impande zihanganye ari iy’amahoro mu gihe bombi babyumvikanaho.

Impungenge zikomeje kuba nyinshi ku hazaza ha Sudani y’Epfo, nyuma y’uko umwaka ushize cyongeye gusubika amatora yagombaga kuba yigizwa imbere ashyirwa mu 2026.

Iyo myanzuro yarakaje abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse impungenge z’intambara y’amoko ziriyongera bavuga ko bishobora kuyisembura ikaduka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 25, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE