Umwanditsi Ngũgĩ wa Thiong’o yitabye Imana

Umwanditsi w’Ibitabo ukomoka muri Kenya akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvanganzo bwa Afurika, Ngũgĩ wa Thiong’o yitabye Imana ku myaka 87.
Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwo munyabigwi mu kwandika ibitabo, yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, itangajwe n’umuryango binyuze mu bana be bagiye bagaragaraza ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga.
Umuhungu we Mukoma wa Ngungi yanditse ati: “Birariza umutima wanjye kuvuga ko data Ngugi Wa Thiong’o yitabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi. Ndi njyewe kubera we mu buryo bwinshi butandukanye, nk’umwana we, intiti mu bwanditsi, ndamukunda – Ntabwo nzi neza icyo ejo hazazana tutamufite.”
Ibyo yavuze byanashimangiwe n’ibyo mushiki we yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook ubutumwa bugaragaza ko se yabayeho ubuzima bwuzuye umuntu wese abamo, kandi ko yahatanye kugeza ku mwuka we wa nyuma.
Yanditse ati: “N’umutima uremereye, turatangaza urupfu rwa papa, Ngugi wa Thiong’o, yabayeho ubuzima bwuzuye, arwana intambara z’ubuzima.”
Ngũgĩ yavutse tariki 5 Mutarama 1938, avukira muri Kenya, aho ababyeyi be bamwise James Githuka Ngugi. Mu 1967 yahagaritse kwandika mu cyongereza, mu rwego rwo kurwanya ubukoloni, hanyuma mu 1970 akura izina ‘James’ mu mazina ye, yiyita ‘Ngungi wa Thiong’o, atangira kwandika ibitabo mu rurimi rwe kavukire rw’Igikuyu.
Mu 1976, Thiong’o yashinze ikigo cy’uburezi n’umuco cyitwa Kamiriithu gikora ibijyanye no gutegura no gutunganya filime zo muri Afurika, nyuma y’umwaka asohora igitabo yise ‘Petals of Blood’.
Ngũgĩ wa Thiong’o yamenyekanye ku bitabo bitandukanye birimo The river between, A grain of wheat, Weep not child, Matigari wa njiruungi n’ibindi.
Nyakwigendera yari mu bakunzwe cyane, yarwanye n’ubuzima kuko mu 1995, bamusanganye kanseri ya prostate bamubwira ko afite amezi atatu yo kubaho, ariko yakomeje kwivuza ubuzima burakomeza, mu 2019 yabazwe inshuro eshatu umutima, kuva ubwo atangira guhangana n’ibibazo byo kunanirwa kw’impyiko, ari nabwo burwayi bwabaye intandaro y’urupfu rwe ku ya 28 Gicurasi 2025.
Ngũgĩ wa Thiong’o yari afite abana 10, bane muri bo bakaba ari abanditsi, barimo, Tee Ngugi, Mukoma wa Ngugi, Nducu wa Ngugi, na Wanjiku wa Ngugi.
