Umwamikazi Elizabeth II watanze yashenguye benshi

Ibiro by’ingoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza (Buckingham Palace) Elizabeth II byatangaje ko yatanze nyuma y’imyaka 70 yari amaze ku ngoma.
Ni nyuma y’amakuru yiriwe akwirakwizwa ko ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II budahagaze neza, bamwe bakaba banateraniye ku ngoro ye bamusengera ngo amererwe neza.
Abayobozi batandukanye ku Isi barimo kugaragaza uburyo bashenguwe n’iyo nkuru y’akababaro, banashimira ubuyobozi bw’intangarugero Umwamikazi yagaragaje ku ngoma ye.
Ibitangazamakuru bitandukanye hamwe n’imbuga nkoranyambaga bivuga ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, akaba yari amaze imyaka 96 y’amavuko.
Umuryango w’Umwami n’Umwamikazi w’u Bwongereza ubitangaje wari umaze amasaha ukurikirana ubuzima bwa nyuma bwa Elizabeth II kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Ku rukuta rwa Twitter rw’Umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza bashyizeho itangazo rigira riti “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.
Mu bayobozi bifurije Umwamikazi kugira iruhuko ridashira harimo Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Joe Biden uyoboye ubu, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, n’abandi.
Perezida Biden yavuze ko Elizabeth yabaye intangarugero kuko ubuyobozi bwe bwigaruriye Isi yose.
Obama yagize ati: ”Twanyuzwe n’urugwiro rwe, n’ukuntu yatumaga abantu bose bamwisangaho…”
Donald Trump wabaye Perezida wa USA na we yavuze ko atazibagirwa ubushuti n’ubuvandimwe, ubwenge n’iburyo yakundaga gusetsa no gushimisha abamuri iruhande.
Umwamikazi Elizabeth II yari ku ngoma mu gihe cy’Abaminisitiri b’Intebe 12 bayoboye Canada, ari na yo mpamvu Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau yavuze ko Abanyakanada bamukundaga.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Liz Truss yamuhaye icyubahiro, agaragaza ko Elizabeth II yabaye urutare cyangwa inkingi iterambere rigezweho ry’u Bwongereza ryubakiyeho.
