Umwami Mswati III yizihiwe abonye ibyo u Rwanda rwagezeho

Umwami wa Mswati III wa Eswatini, yagaragaje uburyo yanyuzwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize rubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Pewrezida wa Repubulika Paul Kagame warahiriye gukomeza kuyobora Abanyarwanda.
Umwami Mswati III yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, ubwo we n’Umwamikazi Inkhosikati Make LaMashwama bakirwaga na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri Village Urugwiro.
Umwami Mswati III n’Umwamikazi Inkhosikati Make LaMashwama, bari mu banyacyubahiro bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame wahamirije Abanyarwanda ko yishimiye kandi yiteguye gukomza kubayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ubwo yakirwaga uyu munsi, Umwami Mswati yavuze ko bishimiye urugwiro bakiranywe mu Rwanda n’uko ibirori bitabiriye byagenze neza. Yavuze ko n’ubwitabire bw’abaturage buhebuje mu gihe cy’amatora ari igihamya cy’icyizere Abanyarwanda bafitiye Paul Kagame.
Nyuma yo kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida Kagame, Umwami Mswati III yakomeje agira ati: “Twanyuzwe n’iterambere ritangaje mwagezeho muri iki gihugu, kikaba ari iguhamya cy’ukwiyemeza k’ubuyobozi ko kurushaho kunoza imibereho y’Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Perezida, ndagira ngo nifatanye namwe kwishimira imyaka 30 mumaze mu mahoro. Turagushimira imiyoborere ihebuje wagaragaje mu kuyobora iki gihugu, binyuze mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kwishakamo ibisubizo bigeza ku iterambere ry’umuryango, iry’ubukungu, n’izindi nzego zahinduye imibereho y’abaturage b’u Rwanda.”
Yashimye ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwasangije ibindi bihugu by’Afurika ibanga rwakoresheje mu kugera ku iterambere mu gihe gito, byajyanye no gutanga umusanzu ntagereranywa mu guharanira umutekano binyuze butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Yavuze ko Igihugu cye cyanyuzwe n’imyaka myinshi kimaze gifitanye n’u Rwanda umubano uzira amakemwa, aboneraho gushimangira ko bazakomeza guharanira ko urushaho gukura.

Yashimye kandi amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu nzego enye ari zo ubufatanye bwa gisirikare, ubutwererane hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, serivisi z’igorora ndetse no gukuriraho viza abatunze pasiporo za dipolomasi n’iza serivisi.
Yahamije ko ayo masezerano yasinywe ashimangira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rusange yashyizweho umukono mu myaka ibiri ishize, ubwo hanatangizwaga Komisiyo zihoraho ku mpande zombi ziga ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ati: “Uyu munsi twiboneye isinywa ry’amasezerano y’ubwoko bune agamije gushyira mu bikorwa amasezerano twagiranye bwa mbere. Twiteguye kuyashyira mu bikorwa kuko bifasha ibihugu byombi gusangira ubumenyi mu bucuruzi, ubukerarugendo, ubukungu, ubumenyi mu bya siyansi, tekiniki, uburezi, umuco n’izindi nzego.”
Yavuze ko Eswatini nanone yiteguye kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu birebana na tekiniki, ubucuruzi, inganda ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame na we yashimiye Umwami Mswati n’Umwamikazi baje kwifatanya n’Abanyarwanda bose mu birori byo kurahira.
Yavuze ko uruzinduko rw’Umwami n’Umwamikazi rushimangira ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza cyane, kandi Abanyarwanda bifuza ko byarushaho kuba byiza kurushaho.
Ati: “Turashaka kongerera imbaraga ubutwererane dufitanye. Iyo ni yo ntego y’amasezwerano yasinywe uyu munsi. Imigenderanire y’abayobozi bukuru yakozwe mu bihe bitandukanye, n’amatsinda ahagarariye u Rwanda na Eswatini. Iyi ni intangiriro nziza twakubakiraho.”
Yavuze ko u Rwanda rwishimira gusangiza abafatanyabikorwa n’inshuti nka Eswatini ubunararibonye bw’urugendo rw’iterambere. Ati: “U Rwanda na Esswatini, mu by’ukuri dufite byinshi twasangira. Icyo dukeneye ni ukwibanda ku ishyirwa mu bikorwa [ry’amasezerano] kuko ni byo birema umusaruro ufatika.”
Umwami Mswati III yishimiye gusura ibigo bitandukanye birimo Irembo ifasha kwihutisha no kunoza imitangire ya serivisi za Leta, Icyanya cyahariwe Inganda cya Kigali n’ibindi.















































Amafoto: Village Urugwiro