Umwami Mohammed VI yifatanyije na Perezida Kagame kwishimira intsinzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umwami Mohammed VI wa Morocco yoherereje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwo kwifatanya na we kwishimira intsinzi nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu. 

Ni amatora yabaye tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku ya 15 ku batoye bari mu Rwanda, aho bose hamwe barengaga miliyoni icyenda. 

Imibare y’ibanze yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yerekanye ko Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi yatowe  n’abantu 7.099.810 mu bagera kuri miliyoni umunani babaruwe mu batoye. 

Ni intsinzi yabonye aho yegukanye amajwi 99,15%, mu gihe Habineza Frank w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) yaje ari uwa kabiri n’amajwi 0,53% aho yatowe n’abantu 38.301, naho Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga yagize 0,32 aho yatowe n’abantu 22.753.

Muri rusange abatoreye mu mahanga bangana na 52.73% mu majwi yari amaze kubarurwa angana na 40.675.

Mu butumwa yoherereje Paul Kagame, Umwami Mohammed yamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano akomeje nk’Umukuru w’Igihugu muri iyi manda y’imyaka itanu izasatsira mu mwaka wa 2030. 

Umwami Mohammed VI wa Morocco yifatanyije na Paul Kagame kwishimira intsinzi

Yamushimiye kandi ko Abanyarwanda bongeye kugaragaza icyizere bamufitiye n’ubushobozi bamubonamo bwo gukomeza kubayobora mu nzira ibageza ku byiza byinshi biruseho, iterambere n’uburumbuke. 

Umwami Mobammed VI yaboneyeho umwanya wo kongera kwizeza Perezida Kagame ukwiyemeza gukomeza gukorana na we mu kurushaho kwimakaza umubano wa kivandimwe hagati y’ibihugu byombi. 

Yashimangiye kandi ko azarushaho guharanira ko ubutwererane bw’ibihugu byombi butanga umusaruro mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi kandi bukimakaza ubufatanye n’iterambere ry’ibihugu by’Afurika muri rusange.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE