Umwaka w’amashuri 2022/2023: Abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi bagenewe ubutumwa

Inzego zitandukanye ari iza Leta, Abihayimana n’abayobozi b’amadini batanze impanuro, ubutumwa bigenewe abanyeshuri, ababyeyi, abarezi n’abayobozi bo mu Nzego z’ibanze hagamijwe gutuma imyigire irushaho kugenda neza.
Ubutumwa bwa Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine ku itangira ry’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023, yashishikarije abanyeshuri kwitabira gusubira ku ishuri bakitabira ku gihe, nta gusiba cyangwa gucikiriza amasomo.
Ababyeyi bashishikarijwe gushaka ibyo abanyeshuri bakeneye hakiri kare kugira ngo bibarinde gukerererwa ndetse no kuba byababera imbogamizi bigatuma batiga neza.
Dr Uwamariya yavuze kandi ko abayobozi b’amashuri n’abarezi bitabiriye kubakirana yombi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abayobozi b’Inzego z’ibanze cyane cyane abo ku rwego rw’Uturere, Imirenge, Utugari, Imidugugdu n’Amasibo kwegera no kwibutsa ababyeyi babo gutegura abana babo no kubashakira ibyagombwa bizabafasha kwiga neza.
Yasabye abafite abana bato kubandikisha mu marerero kugira ngo bazakomeze amashuri yabo neza.
Ubuyobozi bw’amashuri bwo yabusabye kwakira neza no kwandika abifuza kujya mu mashuri no gutegura neza itangira ry’amashuri.
Yagize ati: “Mwana rero ubuzima bwawe nkuko ejo heza h’umunyeshuri hategurwa hazashingira ku bumenyi bw’indoto zawe ndetse kandi isoko y’unbumenyi akaba ari ishuri, Kunda ishuri, gana ishuri wige neza ushyireho umwete kandi ejo heza hawe hazashingira ku bumenyi buboneye uzaba wakuye ku ishuri”.
Minisitiri Gatabazi yibukije ko kohereza umwana, gutegura umwana ejo he hazaza bidashingira ku ishuri no kumuha ibikoresho gusa, ibyo bidahagije ahubwo agomba kumukurikirana akamugira inshuti ye.
Ati: “Umubyeyi agakurikirana imyigire ye akamenya uko yiga uko abayeho, kandi ubushuti mugirana ni bwo buzatuma akubwira amabanga ye. Mwegere abana rero mubagire inshuti bababwire amabanga yabo kuko nibatayababwira bazayabwira abandi baba bagamije kubagirira nabi”.
Ubutumwa bwa Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim ku itangira ry’Umwaka w’Amashuri 2022-2023, yifurije abanyeshuri kuzagira amasomo meza bakurikira ibyigwa mu mahoro no mu mutekano.
Yasabye ababyeyi kwibuka kwandikisha abana bageze igihe cyo kwiga ndetse n’ababa batarigeze bagana ishuri, kandi ko biteguye kwakira neza abanyeshuri kandi imyiteguro yashyizwe mu buryo.
Yasabye abanyeshuri kugera ku ishuri ku gihe kugira ngo bashobore gukurikirana amasomo yabo neza hagatangwa uburezi bubereye kandi bunogeye igihugu cyacu.
Ubutumwa bwa Musenyeri Filipo Rukamba Umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda, ku itangira ry’Umwaka w’Amashuri 2022-2023., yashimiye Imana yafashije abana mu biruhuko.
Yifurije abanyeshuri bose, ababyeyi n’abarezi umwaka mwiza ndetse anibutsa ababyeyi inshingano zabo ku myigire myiza y’abana.
Ati: “Babyeyi ni inshingano zanyu kwita ku bana, nimubandikishe, mubakorere ibyangombwa byose kugira ngo bashobore kwiga neza, abana bato bandikishwe mu marerero n’abakuru mubafashe buri gihe ngo amashuri yabo agende neza”.
Musenyeri Rukamba yavuze ko abarezi, abihaye Imana, bose bashaka gufasha abanyeshuri ngo bazatere intambwe igaragara uyu mwaka, ku bufatanye n’inzego za Leta mu rwego rwo gutegura uyu mwaka w’amashuri utangiye, ndetse muri Kiliziya kandi uyu mwaka akaba ari uwo kwita ku burezi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence nawe yatanze impanuro ku itangira ry’amashuri asaba ababyeyi kubonera abana ibikoresho n’amafaranga y’ishuri yagenwe, kugira ngo bajye ku ishuri nta mbigamizi bafite.
Abarezi bo yabasabye gutanga uburezi bufite ireme no gufasha buri mwana wese akazamuka neza.
Yashishikarije abanyeshuri kugira umwete, Inzego z’ibanze zigakora ubugenzuzi.
Yasabye ababyeyi kwandikisha abana bakagana amarerero kuko abategura kuzakurikira neza ibindi byiciro by’amashuri.
Ati: “Abafite abana bato mubandikishe mu marerero kugira ngo bazajye mu mashuri y’inshuke ubwonko bwabo bwagutse, biranihuta mu gutekereza cyane cyane ko binatuma bakura neza”.
Yavuze ko abarezi bahari, ibyumba by’amashuri byateguwe ndetse n’imfashanyigisho.