Umuyobozi wa UNMISS yashimye ukwiyemeza kw’Ingabo z’u Rwanda  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuyobozi w’Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye ukwiyemeza kw’Ingabo z’u Rwanda n’umurava zishyira mu bikorwa byose zikora. 

Lt Gen Mohan Subramanian yabigarutseho, ubwo yasuraga batayo ya Rwanbatt-3 y’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa, ku birindiro byazo biherereye i Durupi mu Mujyi wa Juba, ari na wo Murwa Mukuru w’icyo gihugu.

Umuyobozi w’iyo batayo Col John Tyson Sesonga, yakiranye urugwiro Lt Gen Mohan Subramanian ndetse amugezaho inshamake y’amakuru y’ibikorwa bitandukanye bakoze kuva bagera muri icyo gihugu. 

Muri ibyo biganiro ni ho Lt Gen Mohan Subramanian yashimiye Ingabo z’u Rwanda umurava zishyira mu bikorwa byose byo kubungabunga amahoro, by’umwihariko mu gucungira umutekano abasivili no kubahindurira imibereho.

Yashimangiye kandi ko Ingabo z’u Rwanda ari intangarugero mu kugaragaza ubunyamwuga n’ubuhanga mu gushakira umuti ingorane zigaragara mu bice zicungamo umutekano, harimo no guharanira ko impunzi ziba mu nkambi zibaho ntacyo zishisha. 

Yaboneyeho gushishikariza Ingabo z’u Rwanda gusigasira ibyiza zidahwema kwimakaza mu kuzuza inshingano zihabwa zijyanye no guharanira amahoro n’umutekano urambye. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko urwo ruzinduko rwasojwe no gutera igiti cy’urwibutso mu kwimakaza umuco wo kubungabunga ibidukikije na gahunda zo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE