Umuyobozi wa UNDOC mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 27, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNDOC), Ashita Mittal ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, Ashita yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) Kabarebe James, aho banatangije umushinga wa Empowering Every Badge Project, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Gen Kabarebe na Ashita Mittal baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNDOC) mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ndetse n’iterabwoba.

Umushinga wa Empowering Every Badge Project watangijwe nyuma y’aho bigaragaye ko mu Burasirazuba bw’Afurika, hari ibyaha byugarije ab’igitsina gore birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo guhozwa ku nkeke n’iby’iterabwoba.

Mu guhangana n’izo mbogamizi, UNODC yashyizeho umushinga ‘Empowering Every Badge’ ukaba ugamije guteza imbere uburinganire bw’ibitsina byombi ndetse no guha umwanya ab’igitsina gore bakagira uruhare mu mategeko agamije gukemura ibibazo bibangamiye uburinganire bw’ibitsina byombi, guteza imbere ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore n’ibindi.

Ni umushinga uterwa inkunga  na UNODC ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore UN Women, ihuriro ry’abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ukaba waratangijwe na Guverinoma y’u Budage.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 27, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE