Umuyobozi Mukuru mu ngabo z’u Burusiya yishwe na Ukraine

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuyobozi Mukuru mu ngabo z’u Burusiya yapfuye azize igisasu cyatewe mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza hafi y’inyubako ituwemo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Moscou, nk’uko byatangajwe na Komite ishinzwe iperereza mu Burusiya.

Ukraine ivuga ko ari yo nyirabayazana w’iyicwa ry’uwo Muyobozi Mukuru mu ngabo z’u Burusiya. ushinzwe ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Igisasu giturika cyashyizwe mu kinyabiziga giparitse hafi y’irembo ry’inyubako yo guturamo cyaturitse mu gitondo cyo ku ya 17 Ukuboza ku muhanda wa Ryazansky i Moscou nk’uko byatangajwe na komite ishinzwe iperereza mu Burusiya. Amakuru aturuka muri ayo makuru avuga ati: “Umuyobozi mukuru mu ngabo Burusiya zirwanira mu kirere, ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi, Gen. Igor Kirillov n’umwungirije bishwe.”

Amashusho yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya agaragaza ko kwinjira mu nyubako byasabye ko isenywa ikangirika cyane ndetse n’amadirishya y’amagorofa menshi yamenaguritse.

Komite ishinzwe iperereza mu Burusiya ivuga ko: “Hafunguwe iperereza ku byaha ku iyicwa ry’abo basirikare bombi i Moscou.

Ikinyamakuru cy’u Burusiya cyitwa Kommersant cyagize kiti: “Icyaha kitigeze kibaho cyakorewe i Moscou.”

Kivuga ko Gen. Kirillov atari umuyobozi w’ingenzi mu bitabiriye ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine.

Kigira kiti: “Ariko ni we wavuze, mu kiganiro yatanze, kuri laboratwari z’intwaro za kirimbuzi z’Abanyamerika muri Ukraine, aho Moscou yashinje Washington kubigiramo uruhare, serivisi zidasanzwe za Ukraine ziri inyuma y’ubwo bwicanyi.”

Inzego z’umutekano za Ukraine (SBU) zahise zivuga ko ari zo nyirabayazana w’iyicwa rya Gen.  Igor Kirillov.

Amakuru aturuka muri SBU yagize ati: “Igitero cy’ibisasu uyu munsi cyagabwe kuri Gen. Igor Kirillov, Umuyobozi Mukuru mu ngabo z’u Burusiya zirinda amaradiyo, ni igikorwa kidasanzwe cya SBU.”

Abashinzwe iperereza boherejwe aho byabereye kandi ibizamini birakomeje kugira ngo hamenyekane uko ibintu bimeze byabaye, nk’uko amakuru amwe abitangaza.

Umuvugizi wa dipolomasi y’u Burusiya, Maria Zakharova, yababajwe no kubura umujenerali utinyitse, utarigeze yiganda kurwanira igihugu.

Ku ruhande rwe, Visi-perezida w’akanama ka federasiyo, umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Konstantin Kosachev, yasezeranyije kuri Telegram ko abicanyi bazahanwa. Nta gushidikanya kandi nta mpuhwe.

Iyicwa ry’uwo mujenerali rije hagati y’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, cyatangiye kuva muri Gashyantare 2022.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Didiye says:
Ukuboza 17, 2024 at 5:55 pm

Ibibintu Ukraine Ikoze Irabyicuza Dore Bashukwe Na Amerika Nakazikabo Putini Azihimura Kuko Putini Ntago Yabyihanganira .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE