Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya yeguye

Uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Japheth Koome yeguye ku mirimo ye ndetse na Perezida w’icyo gihugu Dr William Ruto yemera ubwegure bwe.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2024, Perezida Ruto, yashimiye Koome ku byo yakoreye Igihugu ndetse anamwifuriza ishya n’ihirwe mu gihe kizaza.
Japheth Koome, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwamaganwa bikomeye kubera ubugizi bwa nabi bw’abapolisi ba Kenya bakoreye mu myigaragambyo iherutse kuba, y’urubyiruko rw’itsinda ryiyise GenZ yamagana izamurwa ry’imisoro.
Perezida Ruto ashingiye ku bubasha afite yashyizeho Douglas Kanja, nk’umuyobozi Mukuru wa Polisi w’Agateganyo.
Kanja yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Kenya.
Azakomeza izo nshingano kugeza igihe hashyiriweho undi muyobozi n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ikamwemeza.
Perezida Ruto kandi yanashyizeho, Patrick Mwiti Arandu, nka Komiseri Mukuru ushinzwe amagereza.
Eliud Lagat yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’agateganyo wa Polisi ya Kenya mu gihe James Kamau yagizwe Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa bya Polisi.
Bibaye mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, Perezida Ruto yafashe icyemezo cyo gusesa Guverinoma yose ya Kenya biturutse ku gitutu cy’abaturage bamusabaga kuyikuraho kuko ngo itakoraga mu nyungu z’abaturage.
Kugeza ubu Minisiteri zose muri Kenya zirimo kuyoborwa by’agateganyo n’abari basanzwe ari Abanyamabanga bahoraho bazo.