Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida ati: “Ibihano ku Rwanda ntibigamije amahoro”

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyemezo by’Umuryango Mpuzamahanga mu kubogamira ku binyoma bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitagamije ineza y’Abanyarwanda cyangwa iy’Abanyekongo ahubwo wibereye mu kurinda inyungu z’ubucuruzi.
Yabigarutseho mu gihe amahanga yahagurukiye gufatira u Rwanda ibihano no kwirengagiza ugutabaza kwarwo kumaze imyaka ikabakaba 30 ku bibazo by’umutekano muke ikururirwa n’intambara z’urudaca zihora mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku wa Kabiri, Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza yatangaje ibihano bibogamye yafatiye u Rwanda, nyuma yo kumva impande zombi.
Ibyo bihano bisa nk’aho bishimangira ko impungenge z’umutekano ku Rwanda rusumbirijwe na Leta ya RDC yifatanyije n’Abajenosideri ba FDLR baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta gaciro zifite.
Nyombayire yavuze ko bitandukanye n’ibyo Umuryango Mpuzamahanga wifuza ko abantu bizera, igitekerezo cy’uko ikibazo cya Congo gikeneye igisubizo cya Politiki ni byo u Rwanda rwasabye kuva na mbere hose.
Impamvu u Rwanda rwahagaze kuri urwo ruhande ni uko bidashoboka gukemura ibibazo birebana n’uburenganzira bw’abaturage baciriwe ishyanga ukoresheje intambara.
Mu myaka isaga 25 ishize, Abanyekongo biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi bameneshejwe mu byabo bahungira mu bihugu bitabdukanye birimo n’u Rwanda rucumbikiye abarenga 100.000.
Mu mitwe yitwaje intwaro yabameneshaga harimo na FDLR yabibye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo guteshwa ku mugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda, aho mu minsi 100 hishwe abasaga miliyoni imwe.
Impuguke mu bya Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari zivuga ko FDLR mu mugambi wayo wo gukomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yumvishije Leta ya Congo ko abo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu Burasirazuba bwa RDC ari Abanyarwanda.
Imyaka ibaye 25 abatarahungiye mu Rwanda bagiye mu bihugu bindi by’abaturanyi no hanze yabyo, ari na bo bashibutsemo inyeshyamba za M23 zikomeje guharanira kugarura umutekano uhamye kuri gakondo yabo.
Tshisekedi avugwaho kugira indimi ebyiri, kuko abwira amahanga ko yiteguye kugirana ibiganiro n’abo Banyekongo ariko yagera mu gihugu cye akirahira ko adateze kuganira na bo kuko abafata nk’umutwe w’iterabwoba.
Umuvugizi wa Perezidansi Nyombayire, yagize ati: “Ntabwo tuzifatanya na mwe muri ubwo buryarya.”
Yavuze ko ubutumwa bukomeye bw’akababaro Kabogamye buhabwa agaciro ari ubw’Igihugu buri wese azi neza ko cyananiwe kubahiriza uburenganzira bw’abaturage.
Ati: “Ubutumwa burumvikana: icyemezo cyafashwe mu myaka 30 ishize ko ubuzima bw’Abanyarwanda ntacyo buvuze imbere y’inyungu za Politiki buracyahagaze n’uyu munsi.”
Yakomeje ahamya ko iyo mpamvu ari yo ikomeje gutuma abayobozi ba RDC bakomeza kuryoherwa no gushyikirana n’ibihugu by’abakoloni bavuga ibyo bishakiye, binjiza mu gisirikare Abajenosideri n’abacanshuro b’i Burayi ngo barwane intambara ze.
Yakomeje avuga ko mu gihe abo barwana intambara za RDC abayobozi baba biyicariye batuje, bategereje ko umuryango mpuzamahanga ushyingura ikibazo nyamukuru gihari.
Yakomeje agira ati: “Icyo buri mwanzuro n’itangazo bihamagarira ni ugusubira uko byahoze: igihugu kigomba kuguma ari ikibuga kitagira amategeko, aho abayobozi babona inyungu zabo zo kujya kugura imiturirwa i Buruseli, umuryango Mpuzamahanga ugakomeza ukungukira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro na gahunda zo kurwanya ubukene, hanyuma n’ibigo byabo bikarinda urwunguko rwabyo.”
Nyombayire yavuze ko buri gihugu cyifatanya na RDC kibizi neza ko kidashobora kwihanganira n’agace gato k’ibibazo by’umutekano muke u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 30 ishize.
Imibare itangwa n’inzego z’umutekano mu Rwanda igaragaza ko mu myaka isaga 25 ishize u Rwanda rumaze guhura n’ibitero birenga 20 bya FDLR birimo n’igiheruka cyagabwe i Rubavu kigahitana abantu 16 abandi basaga 170 bagakomereka.
Nyombayire yavuze ko ibinyoma bitangazwa byitondewe kubera ko ukuri kubangamira inyungu z’ubucuruzi.
Ati: “Birasa nk’aho muri iri hurizo, abaturage b’ibihugu byombi ntacyo bavuze, kandi amaherezo intego yabo mu by’ukuri si inzira y’amahoro.”