Umuvuduko w’Afurika mu by’inganda ntiwayigeza ku Cyerekezo 2063-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje ku muvuduko w’inganda muri Afurika uteye isoni, asaba buri wese kuzirikana ko agomba guhitamo gukora amahitamo meza arimo no guhuza imbaraga kw’Abanyafurika mu maguru mashya.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo yayoboraga Inama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yiga ku iterambere ry’inganda no kwimakaza iterambere ry’ubukungu mu nzego zitandukanye iteraniye i Niamey muri Niger.
Iyo nama yibanze ku byo Afurika yiyemeje mu guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi za mwamba mu kugera ku Cyerekezo 2063 (Agenda2063) n’Icyerekezo 2030 (Agenda2030).
Perezida Kagame yavuze ko umuvuduko uhari mu guteza imbere inganda muri Afurika udashobora kuzageza uyu mugabane ku ntego wiyemeje mu iterambere ryawo.
Yagize ati: “Umuvuduko wo gutangiza inganda muri Afurika uracyari hasi, ku buryo udashobora kutugeza ku ntego z’iterambere dufite mu Cyerekezo 2063.
Dukwiye kurushaho gushora imari muri Politiki zo guteza imbere inganda binyuze mu ngengo z’imari z’ibihugu byacu, ndetse tukongera bifatika ubushobozi bw’ingufu n’ubw’ibikorwa remezo.”
Yavuze kandi ko hakenewe kubaka isano ikomeye hagati ya kaminuza nyafurika n’urugaga rw’abikorera mu kwimakaza umuco wo guhanga udushya dushyira imbere imbaraga z’urubyiruko.
Yavuze ko igikoresho cy’ingenzi kurusha ibindi Afurika ifite kizagira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’inganda muri Afurika ari Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
Mu gice cya kabiri cy’iyi nama na cyo cyayobowe na Perezida Kagame, barebeye hamwe imyanzuro y’ingenzi yafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubucuruzi.
Banumvise kandi Raporo ku bimaze kugerwaho, ya Nyakubahwa Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger akaba anayoboye ishyirwa mu bikorwa rya AfCFTA.
Perezida Kagame yamushimiye imyaka amaze mu kazi ari indashyikirwa n’intangarugero mu kwitangira ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika, yemeza ko imirimo ye yatanze umusaruro ufatika.

Mu guharanira umusaruro, Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe ndetse buri wese yumva ko izo nshingano zihutirwa ari ingenzi cyane, avuga ko kuri ubu ari ngombwa kunoza amasezerano asigaye na gahunda zateguriwe ukwiyemeza kw’abasigaye.
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ibintu byarahindutse, ubumwe bw’ubukungu ku mugabane wacu ni ingenzi cyane kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho. Ntabwo twageze aha kugira ngo tugende biguru ntege.
Iteka ryose duhora twibutswa akamaro ko gukorera hamwe. Nta n’umwe wabasha gutsinda ku giti cye. Icyo ni cyo dukeneye gukora mu mezi ari imbere kugira ngo tubyaze umusaruro aya masezerano y’amateka ndetse tunawubyaze umugabane wacu.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bafite guhitamo kwikura ku rwego bariho mu bijyanye no guteza imbere inganda cyane ko ahazaza habo hari mu biganza byabo.
Yakomoje no ku buryo gukora no gutunganya imiti n’inkingo ari urwego rushya rw’ingenzi mu by’inganda muri Afurika, bityo ashimira Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo (Africa CDC), Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Afreximbank n’abandi bafatanyabikorwa batanze inkunga kugira ngo ibyo bigerweho.
Yakomeje ashimira Komisiyo ya AU inkunga yageneye u Rwanda rwitegura kwakira icyicaro gikuru cy’Urwego Nyafurika rushinzwe Ubugenzuzi n’Ubuziranenge bw’Imiti (AMA), kugira ngo gitangire kubakwa mu gihe cya vuba.
Yashimiye Perezida wa Niger Mohammed Bazoum, ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo Afurika yongere imbaraga mu iterambere ry’inganda.

