Umutungo w’u Rwanda na Guinea-Bissau ni urubyiruko- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko kuba u Rwanda na Guinea-Bissau kimwe n’ibindi bibugu by’Afurika byiganjemo urubyiruko ari umutungo w’ingirakamaro kurusha iyindi.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye muri Guinea-Bissau kuri uyu wa Mbere, rugamije kurushaho gishyigikira umubano w’ibihugu byombi usanzwe umeze neza.
Perezida Kagame yagize ati: “Nk’uko bimeze n’ahandi hose muri Afurika, umutungo w’ingirakamaro kurusha iyindi u Rwanda na Guinea-Bissau bifite ni urubyiruko. Inshingano zacu ni uguharanira umutekano udufasha kurema ikirere gifasha urubyiruko rwacu gukoresha ubuhanga rufite, maze rukagera ku bushobozi bwuzuye.”
Muri iki gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wacyo Umaro Sissoco Embaló wagaragaje ko yishimiye cyane kumwakira mu gihe yahanyuze akomereje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guinea-Conakry.
Perezida Embaló yagize ati: “Uyu munsi nakiranye umunezera mwinshi Perezida Kagame wagendereye Bissau kandi ndabimushimira cyane.”
Yakomeje agira ati: “Ibiganiro byacu byibanze ku kurushaho gushyigikira umubano uri hagati ya Guinea-Bissau n’u Rwanda.”
Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganio byabereye mu muhezo mbere y’uko bifatanya n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi yaganiraga ku nzego zinyuranye ibihugu biteganya kwaguramo ubufatanye.
Hagati aho, Perezida Embaló yambitse Perezida Kagame umudali w’ikirenga muri Guinea-Bissau witwa Amílcar Cabral, witiriwe impirimbanyi mu guharanira ubumwe bw’Afurika Amílcar Lopes da Costa Cabral.


