Umutungo w’ingenzi w’Afurika ni urubyiruko -Dr. Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko umutungo w’ingenzi u Rwanda n’Afurika bifite ari urubyiruko, cyane cyane urufite ubumenyi kandi rwiteguye kubushyira mu bikorwa, ari na yo mpamvu mu cyerekezo 2063 hibanzwe ku gushakira umuti urambye ubushomeri mu rubyiruko.
Dr. Ngirente yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, ubwo yasozaga Inama y’Urubyiruko rw’Afurika izwi nka Youth Connekt Africa yabaye ku nshuro ya 5 igahuza abasaga 9,000 mu gihe cy’iminsi itatu biganjemo abaturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Yashimangiye ko gushora imari mu rubyiruko rw’Afurika ari amahitamo meza kuko urwo rubyiruko ari wo mutungo w’ingenzi kuko rwitezweho kubaka Afurika rwifuza.
Dr. Ngirente yagize ati: “Mfite icyizere ko uretse umwuka mwiza w’ubufatanye twiboneye, mwungutse byinshi, kandi mwagize uruhare rukomeye ku ntego za YouthConnekt Africa. Turabizi ko umutungo w’igenzi muri Afurika ari urubyiruko rwacu, by’umwihariko urubyiruko rw’Afurika rufite ubumenyi.
Yakomeje avuga ko mu ntego z’Icyerekezo 2063 cy’Umuryango w’Afuria Yunze Ubumwe (AU), harimo kwita ku kibazo cyo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko n’abagore nibura ku kigero cya 25% hakaba hakomeje gushyirwa imbaraga mu guharanira kugera kuri iyo ntego.
Ati: “Ni yo mpamvu tugerageza gushyiraho ingamba zigamije kongerera amahirwe abakiri bato, by’umwihariko binyuze mu kongera ireme ry’uburezi, guhanga ibishya no kwihangira imirimo. Gushora imari mu bakiri bato ni amahitamo meza, mu myaka ishize binyuze muri iyi nama ya YouthConnekt n’andi mahuriro, urubyiruko rwagaragaje ko rushaka kandi rwiteguye gutanga ibisubizo ibihugu byacu bikeneye.”
Yongeyeho ati: “Ibi twabihaye agaciro gakomeye, ndetse dukomeje gushora imari mu kongerera ubushobozi mukeneye mwebwe urubyiruko kugira ngo mubashe kugera ku iterambere ryuzuye, muyobore impinduka zikenewe muri Afurika.”
Dr. Ngirente yatangaje kandi ko kugira ngo urubyiruko rubashe kugera kuri ityo ntambwe yo kuba umusemburo w’impinduka zikenewe, Leta z’Afurika zisabwa kuziba icyuho no kubaka ikiraro gihuza urubyiruko n’iterambere, bityo bikaba biri mu bikorwa bigenda byitabwaho uko imyaka igenda ishira.
Aha ni ho Dr. Ngirente yavuze ko hakenewe gukorwa umurimo ukomeye mu kugabanya icyuho kiri mu myigishirize n’amahugurwa bigenerwa urubyiruko n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Ati: “Gusa nanone kandi turashishikariza urubyiruko gushaka gahunda zibongerera ubumenyi n’icyizere cyo kubyaza umusaruro amahirwe ahari ari na ko rurema andi mashya menshi ashoboka.”
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwinjiza amasomo mashya mu burezi, hagamijwe kugera ku bumenyi bukenewe mu nzego zitandukanye burenze kubona akazi mu nzego za Leta imaze igihe kinini ari we mukoresha ukomeye kurusha abandi.
Ati: Turimo gushora imari iremereye mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, hagamijwe kugera ku byo inzego zizana impinduka zikeneye nk’urwego rw’ubwubatsi, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’izindi.”
Urubyiruko rwitabiriye iyo nama ruvuga ko yarubereye umusemburo wo kwishakamo ibisubizo, ahanini rubishingiye ku mpanuro rwahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro bafashe ijambo.
Mu bindi urubyiruko rwasabye kubyaza umusaruro ni amahirwe atangwa n’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ryitezweho gufasha uyu mygabane kurushaho kubyaza umusaruro ubushobozi ufite akenshi bwunguraga amahanga, kuko ibyakabaye bitunga abaturage bawo byoherezwa mu mahanga bikagaruka ku isoko ry’Afurika bitunganyijwe, kandi bikabahenda.
Wamkele Mene, Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA, yagize ati: “Amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika ntareba ahahise, ni ay’ahazaza. Ni yo mpamvu mwe nk’urubyiruko mukwiye guharanira ko ijwi ryanyu ryumvikana mu gihe dukomeje kuganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika.”
Urubyiruko ruvuga ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ishoramari ryagutse mu kurushishikariza kuba ba rwiyemezamirimo bakora ibicuruzwa bifite ireme.

