Umutoza w’Amavubi yasabye Abanyarwanda kudasuzugura Djibouti bazahura

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler yasabye Abanyarwanda kudasuzugura Djibouti bazahura kuko ari ikipe ikomeye.

U Rwanda na Djibouti bazahura mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), aho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 saa cyenda kuri Stade Amahoro.

Ibi ni bimwe mu byo yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024.

Umutoza Frank yavuze ko hari abamaze kwizera intsinzi.

Yagize ati: “Ndi kumva bamwe mu banyamakuru bavuga ngo tuzatsinda ibitego bitanu. Icya mbere ako ni agasuzuguro kandi nta shingiro bifite. Ni ikipe ikomeye (Djibouti) benshi mu bakinnyi ikoresha ibasanganywe mu mikino ya FIFA na CAF kandi bitwara neza.”

Yakomeje agira ati: “Ni ikipe izi gukinana kandi bafite bamwe mu bakinnyi beza bava hanze. Sinzi uwazanye ibyo kuvuga ko ari akazi kazatworohera, gusa mu by’ukuri ntabwo ariko bimeze. Ibi bizatuma abafana baza ku kibuga bizeye intsinzi. Ubushize narabivuze ntabwo nkeneye abafana baza iyo babona baratsinda kuko abo ntabwo ari abafana.”

Umutoza Frank yatangaje ko abakinnyi bameze neza ndetse bari kumva ibyo abashakaho cyane ko benshi basanganywe mu yandi marushanwa nko gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’icy’Afurika.

U Rwanda rugiye gushaka uko rwakongera gukina CHAN ruherukamo mu 2021, ni nyuma y’uko rutakinnye iya 2022 [yabaye mu 2023] nyuma yo gusezererwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma.

Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.

Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 25, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE