Umutoza wa Lyon yahagaritswe amezi icyenda kubera gushaka guhana umusifuzi

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umunya Portugal Paulo Fonseca utoza ikipe ya Olympique Lyon yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yahagaritswe amezi icyenda adatoza kubera gushaka guhana umusifuzi nyuma yo kutishimira icyemezo yafashe.

Ibi byabaye ku wa 2 Werurwe 2025 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Bufaransa Olympique Lyonnais yatsinzemo Brest ibitego 2-1 aho VAR yanze gutanga Penaliti kuri Brest.

Gusa mbere y’uko afata icyemezo Umusifuzi yahaye Fonseca ikarita itukura asohorwa mu kibuga nyuma yo gushaka gukubita umusifuzi bitewe no kutishimira ibyemezo bye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025, ni bwo akanama gashizwe imyitwarire muri Shampiyona y’u Bufaransa katangaje icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza amezi icyenda.

Muri Ibi bihano yahawe ntiyemerewe kugera mu rwambariro no gukora imirimo iyo ari yo yose mbere cyangwa nyuma y’imikino kugeza ku ya 30 Ugushyingo.

Ibi bihano ntibigira ingaruka Kuri Lyon ifitanye umukino wa 1/8 muri UEFA Europa League na Steaua Bucharest mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Fonseca w’imyaka 52 asazwe ari umutoza mukuru wa Lyon kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2025 nyuma yo kwirukanwa muri AC Milan yo mu Butaliyani mu Ukuboza 2024.

Paulo Fonseca yahagaritswe amezi icyenda kubera gushaka guhana umusifuzi
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE