Umutoza Seninga Innocent yongereye amasezerano muri Etincelles FC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko Seninga Innocent azakomeza kuba Umutoza Mukuru wayo mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/26.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga, ni bwo iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yatangaje ko izakomezanya na Seninga.

Seninga yatoje Etincelles FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, ariko imuhagarika iminsi 12 muri Gicurasi mbere yo kumusubiza mu kazi akayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere aho yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 13 n’amanota 34.

Ni ku nshuro ya kane Seninga asinye amasezerano yo gutoza Etincelles FC nyuma y’uko yayibayemo mu 2016 na 2019.

Andi makipe yatoje arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Sunrise FC na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti.

Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.

Seninga Innocent yongereye amasezerano yo gutoza Etincelles mu mwaka w’imikino utaha
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 16, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE