Umutoza Petros Koukouras yasezeye Kiyovu Sports nyuma y’amezi atanu

Umugereki Petros Koukouras wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports yamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ko atakibashije gukomezanya nayo nyuma yo kumara amezi abiri adahembwa.
Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports yabwiye Imvaho Nshya ko kuri uyu wa Kabiri bagomba gutandukana na Petros Koukouras anemeza ko batangiye gushaka undi mutoza mushya uzamusimbura.
Tariki 13 Kamena 2023 ni bwo Koukouras yagizwe Umutoza wa Kiyovu Sports asimbuye. Alain-André Landeut wayitoje mu mwaka w’imikino 2022-2023, kugeza ubu Petros yari amaze kuyitoza imikino 10 ya Shampiyona aho iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 15, irushwa amanota umunani na Musanze FC ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, Petros yabwiye itangazamakuru ko batorohewe n’ubuzima babayemo nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi basohowe mu nzu kubera kubura amafaranga yo kwishyura ubukode.
Nyuma y’imikino mpuzamahanga, Shampiyona izasubukurwa Kiyovu Sports yakira APR FC ku wa 25 Ugushyingo 2023, kuri Kigali Pele Stadium.

SHEMA IVAN