Umusizi Uwababyeyi Viviane yasezeranye mu mategeko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umusizi Uwababyeyi Viviane ubarizwa mu itsinda ry’Ibyanzu yatangaje ko yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we bateganya kubana.

Ni isezerano ryakozwe tariki 10 Nyakanga 2025, mu Murenge wa Kinyinya bikaba byaragizwe ibanga cyane ko uyu musizi akunze kwirinda cyane kujya mu itangazamakuru gusa amakuru akavuga ko bamaranye igihe bakundana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Uwababyeyi yasangije amafoto arimo gusezerana maze ayaherekeresha amagambo agaragaraza ibyishimo by’intambwe bombi bateye.

Yanditse ati: “Nakavuze mvanga indimi kuko si ibyo kuvuga muri rumwe gusa, gusa kuba umwe n’imfura yemwe birera. Imana itembesheje imivu y’amashimwe. Kandi na we nagushimye untahije umuba w’umuneza. Nidutwaze ejo ni heza kuruta none. Ngukunda urw’ihabya.”

Biteganyijwe ko ibirori byo gusaba no gukwa no guhekerwa umugeni bizaba ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025.

 Uwababyeyi Viviane ni umusizi uri mu bakunze kugaragaza ubuhanga bwe mu busizi kuva ku myaka 10 y’amavuk akaba yaragiye abishimangira kenshi kuva mu 2022 ubwo yaturaga Umukuru w’Igihugu igisigo yise ‘Imfura ifubitse u Rwanda’ no mu 2024 ubwo yagezaga icyo yise ‘u Rwanda rwambaye Imana’ ku bari bitabiriye amasengesho yo gushimira Imana no gusengera Igihugu.

Uwababyeyi Viviane ubwo yaturaga igisigo abitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 12, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE