Umusizi Saranda yapfushije nyina

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umusizi akaba n’umukinnyi wa Filime nyarwanda Umutoni Saranda ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 06 Ugushyingo 2025, bishingiye ku nshuti ze za hafi zagiye zishyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo zimwifuriza gukomera.

Amakuru Imvaho Nshya ifite nuko uwo mubyeyi yari amaze iminsi arwaye, bikaba birangiye yitabye Imana.

Kugiza ubu Saranda nta kintu aratangaza ku rupfu rwa nyine.

Umusizi Rumaga basanzwe bafatanya gutoza itsinda ry’Ibyanzu ry’abasizi bakizamu, yasangije abamukurikira ifoto ya Saranda na nyina maze amugenera ubutumwa bumukomeza.

Yagize ati: “Komera ntibure icyo imara nubwo ntacyo. Naruhuke Mama, (SALA) aratashye uwabaye umushyitsi mwiza.”

Umusizi ubifatanya no guhanga imideri Essay- Williams na we yakomeje Saranda, amwereka ko bari kumwe mu bihe nk’ibyo bitoroshye.

Ati: “Nakabaye nifuza ko twakamenye amagambo akwiye yo kukubwira nonaha Sa,kuko aka gahinda karenze urugero rwo kwihangana.”

Saranda agize ibi byago mu gihe yaherukaga gupfusha Sekuru na nyinawabo bapfuye barakurikiranye.

Umutoni Saranda Oliva ni umusizi ubifatanya no gukina Filime aho azwi ku bisigo nka Guetto, Sugar Daddy, Twahuye Mu Gihe Kibi, Igisabisho yakoranye na Rumaga n’ibindi byinshi.

Yannye Filimi zirimo The secret,Indoto n’izindi.

Saranda yari aherutse gupfusha Sekuru yitaga inkoramutima
Saranda yari aherutse gupfusha Sekuru yitaga inkoramutima
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 6, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE