Umusizi Murekatete yanyuzwe n’uburyo igisigo cye gishya cyakiriwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umusizi Murekatete avuga ko yanyuzwe n’urukundo yagaragararijwe ku gisigo cye gishya yise Amakiriro, kuko ari ubwa mbere yari arubonye mu gihe cyose amaze akora ubusizi.

Ni igisigo kigaruka ku buzima bukomeye abakora akazi ko mu rugo banyuramo, burimo guhembwa amafaranga make, kandi bafite imiryango bavukamo ibasaba amafaranga menshi rimwe na rimwe atanagera ku yo bahembwa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Murekatete yavuze ko ari ubwa mbere yeretswe urukundo cyane nkuko byagenze ku gisigo yashyize ahagaragara.

Yagize ati: “Nari ntarabona urukundo rugeze ku rwo nabonye kuri iki gisigo Amakiriro, urwo rukundo nabonye mu ngeri zitandukanye, numva nshishijwe bugufi narwo, kandi nkumva runteye imbaraga, nubwo gukora amajwi n’amashusho wifasha biba bigoye, ariko nasanze ngomba guhatana nkabikora kugira ngo abanyeretse urukundo nkomeze mbahe ibihangano.”

Uyu musizi avuga ko mu byumweru bibiri amaze kubona abantu benshi bakunze igisigo cye, bagiye bifata amashusho bagisubiramo (Short videos) byatumye yongera umubare munini w’abamukurikira ku mbunga nkoranyambaga, bitewe no kugenda asangiza ayo mashusho abantu batandukanye.

Agaruka ku byamushimishije, umusizi Murekatete avuga ko kuba igisigo Amakiriro cyarashyizwe mu bihangano Minisitiri w’urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah yari yakoreye urutonde rw’ibihangano umuntu yakumva, byamuhaye umukoro binamwereka urwego ubusizi busigaye buriho.

Ati: “Byaranejeje bikomeye cyane, ariko kandi bimpa n’umukoro, igisumba ibindi cyanejeje ni ukubona inganzo y’umusizi Murekatete ishimwa n’utureberera mu bijyanye n’ubuhanzi, ikindi si intambwe mbona kuri Murekatete gusa, ahubwo  nyirebera mu busizi muri rusange,  kuko kuri ruriya rutonde harimo ibisigo birenze kimwe, byankoze ku mutima kubona mu ndirimbo zasohotse mu mpera z’icyumweru harimo ibihangano bibiri by’abasizi.”

Yongeraho ati: “Binyereka ko ubusizi nabwo ubu ngubu hari urwego buriho, byongeye kandi kwibona mu mazina y’abahanzi bakuru nakuze numva bavugwa biranyura umutima, ariko nanone bimpa n’umukoro kuko ubu nsigaye nibaza nti ubu ngubu ndakurikizaho iki kugira ngo umuntu washimye inganzo yanjye akanabishyira ahabona ntazamwicisha irungu.”

Murekatete avuga ko yahagurutse ubutazasubira inyuma, kuko yumva urukundo yerekwa n’abakunda inganzo ye imwemeza ko abarimo umwenda.

Amakiriro ni igisigo kimaze ibyumweru bibiri gishyizwe ahagaragara, aho kuri ubu kimaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 55, gifite ibitekerezo 1 104 (Comments).

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE