Umusizi Murekatete yanyuzwe no gufashwa na Nyirarukundo gukora igisigo Amakiriro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umusizi Murekatete avuga ko yishimiye ananyurwa cyane no kuba yarafashijwe na Nyirarukundo Beatrice usanzwe amenyerewe mu gukina ikinamico zitegurwa n’Itorero Indamutsa, gukora igisigo cye yise Amakiriro, nyuma yo kumara igihe yarabuze umuntu mukuru wamufasha gutanga ubwo butumwa.

Murekatete avuga ko mu gutegura icyo gisigo yise Amakiriro, kigaruka ku mvune abana b’abakobwa bakomoka mu miryango itishoboye, bahura nazo iyo bagiye gukorera mu Mujyi bavuye mu cyaro bagasanga imiryango yabo ihora ibahamagara ibasaba ubufasha, cyangwa ibaha urutonde rw’ibibazo biri mu rugo bigomba gukemuka kandi na bo bataragira uko baba bahagaze mu bushobozi.

Ubwo yari mu rugendo rwo gushaka umuntu wamufasha mu gutanga ubwo butumwa, yarebye mu basizi b’ikiragano gishya abura n’umwe, kuko yifuzaga umuntu ugaragara nk’umubyeyi.

Ati: “Namaze igihe  kinini mfite kino gisigo Amakiriro cyanditse gifite ubutumwa buremereye cyane birenze uko nabitekerezaga, ikiragano gihari cy’abasizi uyu munsi twese turacyari bato ntabwo ubona umuntu usa nkaho yigiye haruguru wo gukoresha mu gutanga ubutumwa wifuza gutanga ngo uhite umubona.”

Akomeza agira ati: “Naricaye ntekereza umubyeyi ushobora gufatanya nanjye mu gutambutsa bwa butumwa kandi bugatambuka nkuko mbyifuza ndamubura, ngera aho rwose nananzura ko uwo muntu mubuze, naje guhura na Nyirarukundo Beatrice ni bwo nari mubonye, icyakora nari muzi mu ikinamico, nkimubona niyumvisemo ko mbonye uwo tuzakorana muri cya gisigo, anyemereye numvise umutima wanjye unyuzwe.”

Agaruka ku cyamuteye kwandika igisigo Amakiriro, Murekatete avuga ko cyaturutse ku nkuru mpamo y’umukobwa w’inshuti ye wavuye mu cyaro aje gushakisha mu Mujyi, nyina akajya ahora amuhamagara kandi nawe atorohewe n’ubuzima abayemo.

Murekatete asanga kuba uyu mubyeyi yaramufashije ari itafari yashyize ku busizi, kuko hari ibyo bo bakwikorera nk’abakiri bato, ariko ntibihure neza nkuko abakuru babibafasha.

Kugeza ubu amajwi y’igisigo Amakiriro ari ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zicururizwaho umuziki bikaba biteganyijwe ko mu bihe bya vuba n’amashusho yacyo azashyirwa ahagaragara.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE