Umushinga wo kwagura Ibitaro bya Masaka ugeze ku rugero rwa 96%
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) cyatangaje ko umushinga wo kubaka ibitaro bya Masaka ugeze ku rugero rwa 96% kugira ngo imirimo ishobore kurangira.
RHA igaragaza imirimo yo kwagura ibitaro bya Masaka bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 837 bari mu bitaro, iri hafi kurangira kuko ngo igeze ku rugero rwa 96% igana ku musozo.
Ni ubutumwa bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire bwashyizwe ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira.
Ibi bitaro nibimara kwagurwa bizahita bihindurirwa izina bibe ibitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK]. Bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.
Bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse inshuro eshanu. Hari kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.
Nibyuzura kandi bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi basaga 800, ni ukuvuga ibitanda abarwayi bashobora kuryamaho. Ni mu gihe CHUK yari ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bagera kuri 400.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2024, mu bitaro bya Masaka hatangirijwe amashami harimo irizibanda ku kugabanya ububabare bw’ababyeyi mu gihe cyo kubyara, ishami ryita ku barwayi bagize imvune z’amagufa, irikora ibikorwa byo kubaga indwara zoroheje [Day Surgery] n’ishami rivura indwara ya ‘hernia’.
‘Hernia’ ni indwara ikunze kubaho igihe inyama yo mu mubiri imbere, cyane cyane mu gihimba yavuye mu bitereko byayo ikajya aho itagenewe inyuze mu muhora wifunguye hagati y’ihuriro ry’imisoso y’igice yavuyemo n’icyo yagiyemo.
Urugero rw’izo bikunze kubaho, ni aho urura ruva mu mwanya warwo rumanukira mu nzira ijyana intanga mu dusabo twazo, rukabyimbiramo cyangwa rugakomeza rukagera hafi yatwo rukaba ariho rubyimbira.
Ni mu gihe mu Bitaro bya Kibungo ho hatangijwe ishami rivura iyi ndwara ya ‘hernia’, n’iryita ku kugabanya ububabare [Specialized Clinic for Pain] hifashishijwe ubuvuzi gakondo bw’Abashinwa.
Aya mashami azatangira agenzurwa n’Abashinwa, ari nako abaganga b’Abanyarwanda bahugurwa ku buvuzi buhatangirwa, ku buryo mu bihe biri imbere ari bo bazajya bayagenzura.
N’ubwo ari bwo yatangijwe ku mugaragaro mu 2024, yari amaze igihe mu igerageza. Nk’ishami rivurirwamo indwara ya ‘hernia’ icyo gihe ryari rimaze kuvura abarwayi barenga 200.
Mu 2011 nibwo hubatswe ibitaro bya Masaka ku nkunga y’u Bushinwa ari nabwo bukomeje gutera inkunga imirimo yo kwagura ibi bitaro..



Amafoto: RHA