Umusaruro w’uruzinduko rw’Umuyobozi wa Polisi ya Benin mu Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin Director General of Police Soumaila Allabi Yaya yatangiye uruzinduko rw’iminsi 5 mu Rwanda, agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi.

Mu mpera z’uruzinduko ku wa Gatanu, Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Repubulika ya Bénin ziyemeje guteza imbere ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birebana no gucunga umutekano.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu taliki 16 Nzeri i Kigali nyuma yo gushyirwaho umukono  n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, IGP Dan Munyuza na IGP Soumaila Allabi Yaya, Umuyobobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Benin.

IGP Soumaila Allabi Yaya n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu kuva ku Cyumweru, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda IGP Munyuza rugamije “gushimangira ubufatanye mu bikorwa bitandukanye hagati y’inzego zombi za polisi, harimo no guhangana n’iterabwoba rikunze kugaragara mu bibazo byugarije umugabane ndetse n’Isi yose.”

Yakomeje agira ati: “Inzego zombi za Polisi ziyemeje  gushimangira ubufatanye mu guharanira amahoro n’umutekano by’abaturage b’ibihugu byombi”, mu itangazo ryasinywe hagati y’impande zombi.

Iri tangazo ryerekana kandi ubushake bwo “gushakira hamwe inzira zishobora kugeza umubano ku rwego rwo hejuru.”

Mu nama yahuje impande zombi yabaye ku wa Mbere w’icyumweru gishize iyobowe n’abayobozi ba Polisi bombi, baganiriye ku bibazo bitandukanye bifitanye isano n’inyungu rusange, zirimo ibijyanye n’amahugurwa, gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi n’ubunyamwuga, mu rwego rwo ku gukomeza umurunga w’ubufatanye watangijwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

IGP Munyuza yavuze ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Bénin.

Yagize ati: “Uru ruzinduko rushingiye ku bufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Bénin nk’uko abayobozi b’ibihugu byacu byombi; Perezida Paul Kagame na Perezida Patrice Talon, bashyizeho urufatiro rukomeye tugomba gufatanyiriza hamwe mu kurinda umutekano n’ituze rusange ku baturage bacu.”

Yakomeje agira ati: “Uwo ni umusingi usaba inzego zombi za Polisi guhuriza hamwe imbaraga ndetse n’ibikorwa byiza byo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, n’ibyambukiranya imipaka.”

IGP Munyuza yavuze ko izi ngamba zizoroshya uburyo bwo gushyiraho inzira zifatika zo guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka ndetse n’iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano w’umugabane.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE